Inyungu nahazaza hiserukiramuco Hill Festi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri serukiramuco ryabereye kuri Canal Olympia ku i Rebero mu gihe cy'iminsi ibiri, ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 ndetse no ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023.

Ryahuriranye n'ibitaramo bikomeye birimo icy'itorero Inganzo Ngari cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, igitaramo cya Ally Soudy yahurijemo inshuti ze n'abandi.

Iri serukiramuco ryari rimaze hafi umwaka ryamamazwa mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Kandi ryarimo abahanzi b'amazina akomeye yaba abo mu Rwanda no mu mahanga. Ryaririmbyemo abahanzi nka Bushali, B-Threy, Riderman, Kenny Sol, Yvan Muziki, Bull Dogg, Inner Circle n'abandi.

Hill Family yateguye iri serukiramuco yabwiye InyaRwanda ko 'rigamije guteza imbere abanyamuziki, guha abafana ibyishimo binyuze mu gusabana n'ibindi'.

Bati 'Gahunda dufite iragutse! Ni ukureba uko umuziki twahuza na gahunda ya Visit Rwanda. Ku buryo abahanzi bazajya baza muri iri serukiramuco bazajya baririmba ariko bagahata bazi n'u Rwanda mu buryo burambuye.'

Kuri bo, bavuga ko uko iserukiramuco ryagenze ku nshuro ya mbere ari ikimenyetso cy'uko 'bishoboka no mu myaka iri imbere rizitabirwa cyane'.

Inyungu ya mbere ni abantu si amafaranga….

Ushingiye ku mitegurire y'ahabereye iki gitaramo, ishoramari ryakozwe mu gutumira abahanzi baririmbyemo ubona ko hashowemo amafaranga menshi.

Bavuga ko n'ubwo iri serukiramuco rititabiriwe ku kigero nk'icyo bashakaga, ariko 'ababonetse batahanye ibyishimo kandi abahanzi bagombaga kuririmba barabikoze'.

Iri serukiramuco barashaka ko 'buri munyarwanda wese aryiyumvamo' kandi agaharanira ko 'abahanzi bo mu Rwanda batera imbere'.

Bati 'Iyi 'Festival' ntabwo ari iryacu. Si iryawe. Ahubwo ni iry'Abanyarwanda bose.'

Hill Family inavuga ko buri muhanzi waririmbye muri iki gitaramo, yahawe buri kimwe yari yasabye, yaba abo mu Rwanda no mu mahanga.

N'ubwo abahanzi nka Big Fizzo na William batabashije kuririmba muri iri serukiramuco.

Bavuze ko barajwe ishinga n'uko buri wese uzajya aririmba muri iri serukiramuco rizajya rigira icyo rimusigira, birenge kuba yaririmbyemo.

Tuzajya dutangaza itariki mbere….

Hill Family bavuga ko buri nshuro iri serukiramuco rizajya riba, rizajya rikurikirwa no gutangaza ikindi gihe rizajya ribera.

Kuri iyi nshuro batangaje ko iri serukiramuco rizaba ku wa 3-4 Kanama 2024. Kandi avuga ko bagiye gutangira kugirana ibiganiro n'abahanzi bagomba kuzaririmbamo.

Amaserukiramuco ni kimwe mu bikorwa bikomeye mu muziki bihuza abahanga mu muziki, abantu bagatarama bigatinda! Kenshi, usanga ashobora kumara mu gihe kirenze iminsi itatu, mu gihe igitaramo kiba umunsi umwe nabwo amasaha macye.

Ibikorwa by'iserukiramuco bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, rigahuza abafite imico inyuranye kandi bigateza imbere abari mu Inganda Ndangamuco, utibagiwe n'iyaguka ryazo

Hill Family bashimangira ngo batekereza gutegura iri serukiramuco hari 'hagamijwe guteza imbere gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu muziki'.

Itsinda Inner Cicrle ryo muri Jamaica ryaririmbye muri iri serukiramuco, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kandi batemberera mu bice bitandukanye bya Kigali.

Hill Family bakavuga ko ibi ari kimwe mu byo bifuza aho umuhanzi uzajya uza muri Kigali, azajya agira n'umwanya wo gusura ahantu hatandukanye 'ku buryo igihe yageze mu gihugu cy'iwabo akabazwa u Rwanda yabasha kurusobanura kandi neza'.

Bashimangira ko bafite intego yo gukorera i Kigali ibitaramo by'amateka kandi bigasiga urwibutso mu mitima y'ababyitabiriye, ku giciro buri wese yisangamo.

Umuhanzi Chriss Eazy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo 'La La' ari mu baririmbye mu iserukiramuco 'Hill Festival' Â Ã‚ Ã‚ 

Abashyushyarugamba Lion Manzi na Keza bafatanyije kuyobora igitaramo cy'iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya mbere 

Umuraperi Bull Dogg yagaragaje ko imyaka irenze 15 ari mu muziki atari ubusa


Ruti Joel uherutse mu bitaramo yakoreye muri Congo Brazzaville yaririmbye muri Hill Festival yamaze iminsi ibiri 

Bamwe mu bafana bitwaje amabendera y'ibihugu binyuranye 

Abateguye Hill Festival bavuga ko barajwe ishinga no guhuza umuziki na Visit Rwanda

Itorero Intayoberana ryizihiye benshi muri iri serukiramuco 

Umuraperi Riderman yifashishije indirimbo ze zakunzwe yongeye gukumbuza abakunzi ba Hip Hop 

Yvan Muziki ukubutse mu Bubiligi yaririmbye muri iri serukiramuco 

Kenny Sol wishimira ko indirimbo yakoranye na Harmonize yujuje Miliyoni 1 kuri Youtube   



Inner Circle yegukanye ibikombe birimo Grammy Awards yacurangiye i Kigali ku nshuro ya mbere




Abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibacitswe n'iki gitaramo





Umuhangamideli Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions yitabiriye iki gitaramo






Kanda hano urebe amafoto yaranze iserukiramuco 'Hill Festival' ryamaze iminsi ibiri

AMAFOTO: Rwigema Freddy- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132959/inyungu-nahazaza-hiserukiramuco-hill-festival-ryagizwe-ngaruka-mwaka-132959.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)