Inzira y'umusaraba kuri bamwe mu bagiye guhagararira u Rwanda muri Shampiyona y'Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shyaka Janvier, Uwera Aline na Mwamikazi Djazilla bahuye n'inzira y'umusaraba ubwo bategerwaga imodoka ibakura mu Bwongereza ibageza muri Écosse mbere y'amasaha abiri ngo isiganwa ritangire.

Aba bakinnyi uko ari batatu bari muri 15 bagomba guhagararira u Rwanda muri Shampiyona y'Isi y'amagare yatangiye ejo hashize ku wa Gatanu muri Écosse.

Shyaka Janvier wa Les Amis Sportif, Uwera Aline wa Bugesera Women Cycling Team na Mwamikazi Djazilla wa Ndabaga Women Team, bahagurutse mu Rwanda ku wa Kane w'iki cyumweru tariki ya 3 Kanama, baje kugorwa n'urugendo ubwo bari bageze ku Kibuga cy'Indege cya Heathrow mu Bwongereza aho basanze badafite uko bakomeza ngo bagere i Glasgow.

Aba bakinnyi batatu babuze ayo bacira n'ayo bamira cyane ko bari bonyine, inzara ibicira ku Kibuga cy'Indege cyane ko nta n'urupfumuye bari bafite.

Aha inzego zitandukanye zahise zibyinjiramo maze ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza, babategerwa imodoka ibakura i Londres ibajyana i Glasgow aho isiganwa ririmo kubera.

Bakoze urugendo rw'amasaha 8 mu modoka aho byanatumye bagerayo hasigaye amasaha 2 gusa ngo babiri muri bo batangire isiganwa.

Abandi bakinnyi Icyenda muri bo, bagiye gukorera umwiherero i Normandie mu Bufaransa, bahava bajya i Glasgow mu gihe Habimana Jean Eric yagiye mu Busuwisi, na we ahava ajya muri Écosse na Muhoza Eric wari kumwe n'Ikipe ye ya Bike Aid yo mu Budage.

Bahuye n'inzira y'umusaraba mbere yo kugera muri Écosse



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzira-y-umusaraba-kuri-bamwe-mu-bagiye-guhagararira-u-rwanda-muri-shampiyona-y-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)