Irushanwa rigeze mu mahina! Abakobwa 2 babony... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko bagejeje saa sita z'ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023, ari bo bari imbere mu majwi y'itora ryo kuri internet riri kubera kuri Noneho.com

Ange Kabatesi Rosine (nimero 10) niwe uri ku mwanya wa mbere aho afite amajwi 10,901. Ku mwanya wa kabiri hari Muziranenge Alice (nimero 13) ufite amajwi 10,535. Bombi bahise babona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Irushanwa rya Rwanda Global Top Model 2023 rigeze mu mahina! Kuko aba bakobwa ba mbere babonye itike bahigitse Camila Uwineza wari ugiye kumara iminsi itanu ari we uri ku mwanya wa mbere muri aya matora.

Kuri ubu Camila Uwineza ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 7,186 aho akurikiwe na Anet Mbabazi uri ku mwanya wa kane n'amajwi 4,009.

Imibare y'uburyo amajwi y'aba bakobwa ari kwiyongera kuri buri umwe irahinduka buri kanya, biri gutuma bigoye kumenya ngo ni inde uzayasoza ari ku mwanya wa mbere cyangwa se ni inde uzabasha kwisanga muri Top 20 binyuze mu itora ryo kuri internet.

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa, yabwiye InyaRwanda ko bakimara gutangira urugendo rw'amatora yo kuri internet, bahise bashyiramo ibice byo guhatana, aho uzajya ahiga abandi mu majwi azajya ahita atambuka kuri Top 20.

Yavuze ko aba babiri batsinze 'ni uko ari bo bagejeje saa sita z'ijoro ry'uyu wa kane aribo bayoboye mu matora'.

Avuga ko aba bakobwa banganyaga mu majwi, bityo hafashwe umwanzuro 'wo kubazamura bose' Ati "Ubundi twari kuzamura umwe."

Paulette avuga ko saa sita z'ijoro rya tariki 24 Kanama 2023, nabwo bazatangazwa umukobwa umwe uzaba wahize abandi mu majwi, ahite ashyirwa muri 20 bazahatana mu cyiciro cya nyuma.

Tarki 1 Nzeri 2023, nabwo hazatangazwa abakobwa bane bazaba bakomeje. Bazahita baba barindwi batambutse kubera kwitwara neza mu matora ari kubera kuri Noneho.

Ndekwe Paulette avuga ko abandi bakobwa13 baziyongera kuri bariya barindwi bazaba batambutse kubera guhiga abandi mu majwi 'bazatoranywa n'Akanama Nkemurampaka'.

Ati "Tariki 2 Nzeri 2023 nibwo tuzamenya urutonde rurambuye rw'abakobwa 20 bakomeje bose, ariko hazagenda hamenyekanye bacye bacye."

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA


Kabatesi Rosine ufite Nimero10 yabashije gukomeza mu irushanwa nyuma yo kugira amajwi menshi kurusha abandi

Muzirange Alice [Nimero 13] yabonye itike imwemerera kuzahatana muri Top 20 nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri mu majwi

ANDI MAFOTO YA KABATESI ROSINE URI KU MWANYA WA MBER MU MATORA


Kabatesi yahigitse bagenzi be mu matora ya Rwanda Global Top Model 2023 ari kubera kuri Noneho.com

Kabatesi Angel niwe uri ku mwanya wa mbere mu motora ya Rwanda Global Top Model 2023


Angel Kabatesi Rosine kuri Instagram akoresha aya mazina: @vega_babie

ANDI MAFOTO YA MUZIRANENGE ALICE URI KU MWANYA WA KABIRI MU MATORA YA RWANDA GLOBAL TOP MODEL 2023


Muziranenge Alice ari ku mwanya wa kabiri mu matora ya Rwanda Global Top Model 2023 ari kubera kuri Noneho.com


Muziranenge Alice yabonye itike yo gukomeza muri Top 20 mu irushanwa Rwanda Global Top Model 2023


Muziranenge Alice kuri Instagram akoresha aya mazina: @alliance_26



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133273/irushanwa-rigeze-mu-mahina-abakobwa-2-babonye-itike-ya-top-20-muri-rwanda-global-top-model-133273.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)