Ishyamba si ryeru hagati y'umutoza wa APR FC Thierry Froger n'umunyezamu Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba hari umukinnyi utishimye mu ikipe ya APR FC ni umunyezamu Ishimwe Pierre nyuma y'uko bivugwa ko umubano we n'umutoza Thierry Froger ujemo agatotsi.

Ubundi uyu mubano waba bombi wajemo agatotsi ubwo biteguraga umukino wa Super Cup wabahuje na Rayon Sports tariki ya 12 Kanama 2023 aho Rayon yabatsinze 3-0.

Bivugwa ko ari bwo uyu mutoza yashwanye na Pierre ndetse ahita anamukura mu bakinnyi 18 yakoresheje kuri uyu mukino.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko nyuma yaje no kubwira uyu munyezamu ko we amufata nk'umunyeza wa 3 ni mu gihe uwa kabiri ari Mutabaruka Alexandre n'aho uwa mbere akaba Pavelh Ndzila.

Ibi rero ntabwo Ishimwe Pierre wari usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa APR FC wanayihesheje ibigombe bya shampiyona 3 biheruka yabyishimiye kumva ko yagizwe umunyezamu wa 3.

Bivugwa ko na we yatangiye kujya asiba imyitozo rimwe na rimwe atanga impamvu umutoza avuga ko atemera ahubwo ari nko mu buryo bwo kwigumura kuko yagizwe umunyezamu wa 3. Ikintu uyu mutoza aziza uyu munyezamu ni indeshyo ye.

Ishimwe Pierre kwakira kuba umunyezamu wa 3 byaramunaniye
Thierry Froger yahisemo kugira Pierre umunyezamu wa 3



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishyamba-si-ryeru-hagati-y-umutoza-wa-apr-fc-thierry-froger-n-umunyezamu-ishimwe-pierre

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)