Rutahizamu karundura mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi akaba akini ku mugabane w'iburayi mu gihugu cya Sweden mu ikipe ya Sandvikens If Ari mu byishimo bikomeye cyane.
Kuri uyu munsi nibwo umwana we yagize isabukuru yamavuko aho yujuje umwaka umwe avutse.
Byiringiro Legue abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto y'umwana maze arenzaho amagambo aryoheye amatwi yuzuye urukundo ndetse n'amarangamutima menshi.
Yagize ati:'Isabukuru nziza yamavuko mwana wanjye nkunda cyane akaba ari nawe Papa mfite kugeza ubu mwana wanjye ndakwifuriza ibyiza byose nyagasani atanga niwowe shema ryanjye ufite byinshi uvuze mubuzima bwanjye ndagukunda cyane.
Kelia nawe ndagushimira Kuba waraje mubuzima bwanjye warakoze kubyarira umwana mwiza Uri umugore wigitangaza cyane nzahora nkurata kandi newe ishema nawe NDAGUKUNDA Mugore Mwiza
#NDABAKUNDA MURABIZI NIMWE MURYANGO MFITE GUSA ❤️❤️❤️#'