Iyi filime yanditswe na Harerimana Is-haq uzwi nka Papa Iddy. Ikaba Itegurwa na Motherland Focus Pictures, ikora Ibijyanye n'amashusho, ari nayo yakoze filime nyinshi zirimo Natasha Series, Gatarina ya Assia, Umuturanyi ya Clapton Kibonge n'izindi.
Ni filime yitondewe cyane ubwo yategurwaga ndetse ikaba izagaragaza umwihariko wayo udasanzwe mu zindi filime.
Iyi filime izigisha ababyeyi bahatira abana babo gushakana n'abakire kugira ngo bazabahindurire ubuzima, nyamara bakirengangiza ko bishobora kugira ingaruka mbi, ibyari Ibyishimo bikavamo amarira.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Iddy yavuze ko abazayireba bazatungurwa n'ubuhanga yanditswemo. Yagize ati 'Hazabaho gutungurwa ku bw'ubuhanga bw'umwanditsi'.
Nk'uko yakomeje kubitangaza, iyi filime izakinamo bamwe mu bakinnyi ba filime barimo Mama Sava ukina muri Papa Sava, Seburikoko/Papa Sava, Nyatanyi Gael, Rufonsina n'abandi.
Ubwo yagarukaga ku ntego y'iyi filime, yavuze ko umusanzu wa mbere izatanga ari inyigisho ikubiyemo no kuzamura impano z'abakinnyi bashya mu ruhando rwa cinema.
Ubwo yatambutsaga ishimwe rye, yavuze ko ashimira Nyakubahwa wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo gutanga umutekano n'ubwisanzure ku banyarwanda mu byo bakora.
Yashimiye cyane umunyarwenya Clapton Kibonge wagize uruhare mu gutanga ibitekerezo hategurwa iyi filime, ashimira The Lys Hotel, ndetse n'itangazamakuru muri rusange.
Yasoje asaba abanyarwanda gukurikirana iyi filime y'uruhererekane kuko yitezweho kwigisha abantu kwihesha agaciro no kugira indangagaciro ziranga abantu bazima.
Mama Sava ni umwe mu bakinnyi muri iyi filime
Rufonsina ni umwe mu bakinnyi ba filime "Umwari series"
Iyi filime yanditswe na Papa Iddy umenyerewe muri filime "Umuturanyi" ndetse yatangaje ko izigisha imiryango kwita ku burenganzira bw'umwana n'ibindi
Nyatanyi Gael ni umwe mu bakinnyi bayikinamo kandi mu buhanga budasanzwe
Dusabe Busine Israel akina ari se wa Umwari aho aba ashaka kumushyingira umusaza ku gahato
Kamanzi Didier akina yitwa Shema muri iyi filimeÂ
Rufonsina benshi bakunze mu kuryoshya filime nawe ari gukina muri iyi nshya