Iyi Rayon iteye ubwoba! Nyuma yo kuzura Sitade basa bose hamenyekanye Milliyoni ikipe ya Rayon Sports yasaruye ku munsi w'Igikundiro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Rayon iteye ubwoba! Nyuma yo kuzura Sitade basa bose hamenyekanye Milliyoni ikipe ya Rayon Sports yasaruye ku munsi w'Igikundiro

Ikipe ya Rayon Sports yakoze ibirori biba ngaruka mwaka byahawe izina rya Rayon Day cyangwa umunsi w'Igikundiro, ariko iyi kipe yemeje abantu ko ifite abafana benshi hano mu Rwanda nyuma yo kuzura Sitade ya Kigali Pelé Stadium.

Nubwo ikipe ya Rayon Sports yari yishyuje amafaranga menshi ntabwo abakunzi bayo bakanzwe n'ibiciro kuko buzuye Sitade kandi ubona ko bose basa nyuma yo kugura imyambaro y'abafana iheruka gushyirwa ku isoko mu minsi ishize.

Amakuru YEGOB twamenye nyuma y'umukino ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze igenzura busanga iyi kipe yinjije Milliyoni zirenga 50 z'amanyarwanda kuri uyu mukino.

Iyi kipe ya Rayon Sports yatangiye kwitegura umukino uri muri iyi wikendi izakina n'ikipe ya APR FC mu mukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cy'amahoro ndetse n'iyatwaye igikombe cya Shampiyona, Super Cup cyiri tariki ya 12 Kanama 2023.

 



Source : https://yegob.rw/iyi-rayon-iteye-ubwoba-nyuma-yo-kuzura-sitade-basa-bose-hamenyekanye-milliyoni-ikipe-ya-rayon-sports-yasaruye-ku-munsi-wigikundiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)