Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru tuvana mu nda ya JAMBO Asbl, aravuga uburyo icyo kiguri cy'abakomoka ku bajenosideri, kirimo kwitwikira umutekamo muke uri muri Niger, ngo batorokeshe abo mu miryango yabo bakwamiye muri icyo gihugu.

Nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi muri Niger ubu umutekano uragerwa ku mashyi, ndetse ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w'Uburayi, birarwana no kuvana abaturage babyo muri icyo gihugu, kugirango barengere ubuzima bwabo.

Abo bantu rero Jambo Asbl ishugurikira ngo bitwikire ibibera muri Niger nabo bajyanwe i Burayi , barekuwe n'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, basaba kujyanwa muri Niger, hakurikijwe amasezerano hagati y'icyo gihugu na Loni.

Abo ni Protazi Zigiranyirazo'Z', muramu wa Yuvenali Habyarimana, akaba musaza wa Agatha Kanziga ubundabunda mu Bufaransa, Andreya Ntagerura wari Minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu, Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w'abakozi ba leta, Anatole Nsengiyumva, François Xavier Nzuwonemeye, Innocent Sagahutu, Alphonse Nteziryayo na Tharcisse Muvunyi (waje gupfa), aba uko ari 5 bakaba bari mu ngabo zatsinzwe, Ex-FAR.

Ubutegetsi bwa Niger ariko bwaje gusanga bwarigeretseho umutwaro uremereye, buza no guperereza busanga aba bantu batahagaritse ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda no kubiba ingengabitekerezo ya jenoside. Nguko uko nyuma y'igihe gito Leta ya Niger, binyuze muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, yatangaje ko itakibifuza ku butaka bw'icyo gihugu.

Kuva mu mpera z'umwaka wa 2021 abo bajenosideri babaye nka Gahini amaze kwica mwene se Abeli, kuko nta gihugu cyemeye kubakira, uretse u Rwanda nk'igihugu kavukire, kuko nyine' ibyaye ikiboze irakirigata'.

Umugambi wa Jambo asbl nubwo watahuwe utaragira icyo ugeraho, nturahagarara kuko unashyigikiwe n'imwe mu miryango yitwa ko iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Human Rights Watch na Amnesty international, bigaragara ko ifite gahunda yo kubangamira inyungu zose z'u Rwanda.

Aya mayeri yo kwitwaza ibibera muri Niger bakajyana abajenosideri mu bihugu by'Uburayi, nyamara kuva kera byari byaranze kubacumbikira, anashyigikiwe na bamwe mu bakomeye mu butegetsi bw'Ububiligi ndetse no mu Muryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, basanzwe banazwiho gukorana na Jambo Asbl, n'utundi dutsiko tw'ibigarasha n'interahamwe.

Andi makuru atugeraho kandi yizewe, aravuga ko Perezida wa Kongo , Félix Tshissekedi, ari umwe mu batanga ibitunze aba bajenosideri bari muri Niger, ndetse akabashishikariza kwifatanya n'ibindi bigarasha nka Richard Eugène Gasana na' Profeseri' Kambanda , mu bikorwa birwanya u Rwanda.

Aba bose ariko barahomera iyonkeje.

Uretse ko aba bajenosideri baheze muri Niger bo banibereye mu minsi yabo ya nyuma kubera uburwayi n'izabukuru, n'ubusanzwe ntacyo imigambi yabo yatwara u Rwanda, kuko n'abatari bo, banabarusha imbaraga z'umubiri n'iz'umufuka, baragerageje barananirwa.

Abo bose uwabatsinze ntaho yagiye, ahubwo ubushobozi yabukubye inshuro ibihumbi.

The post Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/jambo-asbl-iragerageza-guhungisha-abajenosideri-bakwamiye-muri-niger/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jambo-asbl-iragerageza-guhungisha-abajenosideri-bakwamiye-muri-niger

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)