Jay Polly yahawe icyubahiro, Ruti Joel ahunda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, ku musozi wa Rebero ahazwi nka Canal Olympia habereye igitaramo cy'umunsi wa mbere w'Iserukiramuco Hill Festival cyahurijwemo abahanzi b'amazina akomeye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Abahanzi Ruti Joel, Chriss Eazy, Bull Dog na Inner Circle basendereje ibyishimo abanya-Kigali mbarwa bitabiriye umunsi wa mbere w'Iserukiramuco Hill Festival Kigali ryabereye kuri Canal Olympia.

Iki gitaramo cyari kimaze igihe giteguzwa abanya-Kigali, cyahurije hamwe abahanzi bakunzwe barimo Chriss Eazy umaze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Inana', Umuraperi Bull Dog uzwi mu itsinda rya Tuff Gang, Ruti Joel ukunzwe muri iki gihe ndetse n'itsinda rya Inner Circle rimaze imyaka irenga 55 mu muziki.

Igitaramo cyagombaga gutangira saa 1:00 PM  z'amanywa cyatangiye saa 07:40 PM z'umugoroba kubera ubwitabire bukwe bw'abanya-Kigali bazaga gake gake. Kuva izo saha Dj Sonia na Dj Bissoso bakorera RBA bafashije abageze muri Canal Olympia kuryoherwa n'umuziki, Mc Lion Manzi na The Keza batangiye kuyobora iki gitaramo.

Itorero Intayoberana niryo ryatangije iki gitaramo rifasha abakitabiriye kwinjira mu mwuka w'ibyishimo, batangira gufatanya kubyina imbyino gakondo. Chriss Eazy niwe wakurikiye iri torero ku rubyiniro atangirira mu ndirimbo 'Basi Sori', yakiranywa ibyishimo byinshi n'abanya-Kigali bari batangiye kureba icyoroshye agatama.

Mu minota irenga 30 yamaze ku rubyiniro afashwa na Symphony Band uyu muhanzi yishimiwe na benshi binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ese Urabizi', 'Edeni', 'Fasta', 'Lala' yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi n'izindi.

Yakurikiwe n'Umuraperi Bull Dog wamamaye mu itsinda rya Tuff Gang yakirwa n'akamo k'abafana b'iyi njyana atangira kubaririmbira zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo 'Mpe Enkoni', 'Super Kemo' ageze kuri 'Sinema' ibintu byahinduye isura ubona ko abanya-Kigali birekuye cyane.

Yahaye icyubahiro mugenzi we Jay Polly

Uyu muraperi mu rwego rwo guha icyubahiro mugenzi we Jay Polly witabye Imana, yanyujijemo aririmba agace k'indirimbo 'Ndacyariho Ndahumeka' abantu bamufasha kugasubiramo. Nyuma yo gutaramira abitabiriye Hill Festival, Bull Dog yavanye ku rubyiniro n'itsinda rya Symphony Band.

Ruti Joel yakiriwe mu buryo budasanzwe, inkumi zari mu gitaramo zimwishyuza zimwe mu ndirimbo yakoze ataranatangira kuririmba. Uyu musore yatangiriye mu ndirimbo 'Cunda' yasohotse kuri alubumu 'Musomandera' nongera kwemera ko burya n'urubyiruko rukunda injyana gakondo.

Uyu muhanzi wari uri gufashwa n'itsinda rya Kesho Band yakomereje ku zindi ndirimbo zirimo 'Mwiza', 'Amaliza', abazungu bari mu gitaramo batangarira ubwuzu yateye abanya-Kigali bitabiriye iki gitaramo. Indirimbo 'Cyane' iri mu zamuzamuriye izina yakoze benshi ku mutima barambura amaboko batangira kubyina nk'Intore bamwigana uko yabikoraga ku rubyiniro.

Uyu muhanzi wavuye ku rubyiniro abantu batabishaka bakimwishyuza zimwe mu ndirimbo bashakaga kumva, yakurikiwe n'itsinda rya Michaela Rabitsch & Robert Pawlik rigizwe n'abazungu bane baturuka mu gihugu cya Autriche.

Iri tsinda ry'abazungu ryatunguranye rishimisha benshi muri iki gitaramo binyuze mu buhanga bwo gucuranga ibikoresho by'umuziki wo mu njyana ya Jazz yakunzwe mu myaka yo ha mbere. Inner Circle itsinda rimaze imyaka 55 mu muziki niryo ryashyize akadomo kuri iki gitaramo.

Iri tsinda ryo muri Jamaica rizwi cyane ubwo ryegukanaga Grammy Award, ryashimishije abarasita [Rasta], bitabiriye iki gitarami ku bwinshi. Baririmbye indirimbo zirimo indirimbo 'One Love' ya Lucky Dube, 'Rock with You', n'izindi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nyakanga 2023 hateganyijwe igitaramo cya kabiri cy'iri serukiramuco aho hitezwe abahanzi barimo Bushali, Kenny Sol, Kivumbi King ndetse na Big Fizzo wo mu Burundi.


Ruti Joel yakiranywe ibyishimo byinshi n'abitabiriye igitaramo cy'umunsi wa mbere w'Iserukiramuco Hill Festival

Ruti Joel yasusurukije abanya-Kigali mu ndirimbo zirimo 'Cunda', 'Amaliza', 'Cyane' n'izindi

Joel yafashije abanya-Kigali kubyina imbyino nyarwanda

Chriss Eazy yasusurukije abanya-Kigali mu ndirimbo zirimo 'Lala', 'Edeni', n'izindi

Eazy yeretswe urukundo rwinshi, n'inkumi zitabiriye Iserukiramuco rya Hill Festival

Bull Dog yahaye icyubahiro Jay Polly

Bull Dog yakumbuje abantu itsinda rya Tuff Gang


 Inner Circle yakumbuje abantu umuziki wo mu myaka yo ha mbere

Itsinda rya Inner Circle ryo muri Jamaica ryashimishije abarasita bitabiriye iserukiramuco 'Hill Festival'


Itsinda rya Michaela Rabitsch & Robert Pawlik ryo muri Autriche ryacurangiye abanya-Kigali
Reba amafoto yaranze igitaramo 'Hill Festival Kigali'
">
">

AMAFOTO: Freddy Rwigema /INYARWANDA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132818/jay-polly-yahawe-icyubahiro-ruti-joel-ahundagazwaho-urukundo-ibyaranze-hill-festival-amafo-132818.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)