Jean Pierre bakunze guhimba Nyakazehe warohamishije b'abana 13 b'i Muhanga yahawe igihano gikakaye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwahanishije Ndababonye Jean Pierre igihano cy'igifungo cy'Umwaka 1 no gutanga ihazabu ingana n'amafaranga y'u Rwanda  ibihumbi 500 frw.

Ni mu gihe ahamwa n'icyaha cyo kurohamisha abana 13 ariko atabishakaga (ku bw'impanuka).

Uyu Ndababonye ashinjwa ko yashutse umwana w'imyaka 14 kwambutsa abana 13 mu bwato kandi ubusanzwe bujyamo abantu 3 gusa.

Hategetswe ko kandi ubwato bwari bwafatiriwe bwatezwa cyamunara, kuri ayo mafaranga ntahabwe na make.

Ndababonye yasabye imbabazi asaba ko yakatirwa umwaka usubitse kuko nawe yabikoze atabishaka ndetse atabigambiriye.



Source : https://yegob.rw/jean-pierre-bakunze-guhimba-nyakazehe-warohamishije-babana-13-bi-muhanga-yahawe-igihano-gikakaye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)