Josh Ishimwe witegura igitaramo 'Ibisingizo b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Josh Ishimwe uhimbaza Imana mu njyana Gakondo, yongeye gushima Imana ku bw'ibyiza yamugabiye bikamunezeza, avuga ko ntaho yajya adashimwe Uhoraho. Ibi yabinyujije mu ndirimbo 'Sinogenda Ntashimye'.

Ni indirimbo ihamya gukora kw'Imana, ibitangaza ikorera abana bayo, ikabikora ku buntu, bikwiye gushimwa no kuzirikanwa, bigatera umukirisitu kuyubaha no kumenya ko hari icyo basigarijwe, bagahagurukira gukorera Imana.

Iyi ndirimbo isanzwe ari iy'Abarundi bibumbiye muri Korali Ninahazimana, ikaba yarageze hanze mu 2009. Irakunzwe cyane yaba i Burundi no mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo, Josh Ishimwe agira ati 'Oya, oya, oya yee sinogenda ntashimye'.

Ishimwe Josh ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo n'izikoreshwa cyane muri Kiriziya Gatolika, yatangaje ko ahorana ishimwe ku mutima we, ku bwo kugirirwa neza n'Uhoraho, ikaba imwe mu mpamvu zatumye aririmba iyi ndirimbo 'Sinogenda Ntashimye'.

Umuramyi Ishimwe Josh ari mu myiteguro y'igitaramo cye cya mbere, kizabera muri Cump Kigali kuya 20 Kanama 2023. Ni igitaramo yatumiyemo abaririmbyi bakunzwe cyane aribo Alarm Ministries na Korali Christus Regnat.

Umutaramyi akaba n'umuramyi Josh yagangarije InyaRwanda ko mu gitaramo ari gutegura hazabonekamo ibyishimo bidasanzwe no gutaramira Imana, ndetse akaririmbira abakunzi be imbona nkubone bagafatanya kuramya Nyagasani.

Yagize ati 'Nukuri Imana izatugirira neza, kandi tuzayitaramira bitinde'. Ararikira abakunzi b'ibihangano bye kuzaza ari benshi bagafatanya kuramya no gusingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

Kwinjira muri iki gitaramo yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya y'imbere, 15,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP. Ameza y'abantu batanu ni 250,000 Frw.

Amatike ari kuboneka ku Isomero rya Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesda Holy Church Gisozi, Sainte Famille, EAR Remera, Camelia (CHIC). Ushobora no kugura itike unyuze kuri Momo: *182*8*1*604473#. Ukeneye ko bayikugezaho aho uri wahamagara nimero: 0782051627. 


Josh Ishimwe akunzwe cyane mu ndirimbo "Reka Ndate Imana"


Josh Ishimwe umaze imyaka 2 mu muziki akomeje kwerekwa urukund rwinshi

Josh Ishimwe aritegura igtaramo gikomeye yise Ibisingizo bya Nyiribiremwa


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA JOSH ISHIMWE "SINOGENDA NTASHIMYE"




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132727/josh-ishimwe-witegura-igitaramo-ibisingizo-bya-nyiribiremwa-yongereye-uburyohe-mu-ndirimbo-132727.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)