Junior Multisystem yabuze ubutabera,abo yaf... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem yamaze gutuzwa aheza mu Ijuru ku bemera Imana. Turi mu Isi aho ugize uruhare mu iterambere ryawe byoroshye ko agera mu matage agateseka nk'intabwa nk'uko byagendekeye Junior Multisystem mu bihe bye bya nyuma. Ariko rero si byiza gucira urubanza umuntu utabanje kumenya icyamuteye gutererana uwo yakabaye yamufashije akamuremera.


Ubuzima bwa Junior Multisystem mbere yo gukora impanuka

Uhereye mu 2009 ubwo yinjiraga mu mwuga wo gutunganya indirimbo yagiye akorera mu nzu 'studio'zari zigezweho gusa. Ntabwo yigeze akorera muri studio z'amanjwe cyangwa se zigwirirana. 


Yakoranye na Producer Lick Lick wari nimero ya mbere mbere y'uko yerekeza muri Amerika. Bakoreraga muri Unlimited Record yari i Nyamirambo mu Biryogo  ahazwi nka Tarinyota. Na n'ubu iyi Studio iracyahanyanyaza kuko isigaye mu biganza by'uwitwa Chris ndetse Producer ni Odilo.


Ni Lick Lick wiyambaje Junior ntabwo ari Junior wasabye akazi. Yavuye muri Unlimited yerekeza muri Bridge Records mu 2011. Uyu mwaka yakoze ibitangaza indirimbo yose arambitseho ibiganza ikamamara. Birumvikana yari ku ibere rya muzika nyarwanda. Nyuma y'umwaka Super Lever ya Richard yaramubengutse iramutwara kuko ariwe wakoraga indirimbo zigakundwa. Nta gihe yahamaze yahise agaruka mu rugo. Ndavuga muri Bridge Records.


Yagarutse ahawe 700,000 Frws (recruitement) ariko asinya amasezerano y'imyaka 2. Iyi studio yayivuyemo yerekeza muri Touch Records y'umukire witwa Mutesa. Aha rero yahandikiye amateka ku buryo indirimbo yasohokaga itarimo akarango ka Junior Multisystem ntiryaremaga. Ndetse n'iyi studio yahise yahise yanikira izindi  mu buryo bugaragara! Jye nakunze kujya kuri iyi studio ikiri iya mbere mu gihugu. Umuhanzi wese wari ugezweho mwarahahuriraga. Ariko rero kubona Junior Multisystem byari ibitangaza kuko yabaga ari kumwe n'ibyamamare gusa.


Abahanzi bakizamuka babaga bategereje Producer Trackslayer ari we wari inshuti yanjye dore ko hari n'indirimbo zigera muri 4 yankoreye ariko Junior we sinari kubasha guhura nawe. Mbese yari nk'Imana ya muzika nyarwanda mu bihe bye.

 

Wasangaga abahanzi buzuye bategereje abandi bari kwizerereza ngo amasaha yabahaye agere ndetse rimwe na rimwe bikarangira na gahunda yaguhaye atayubahirije kubera  ko yabaga akenewe na buri muhanzi wese. Ibi bishimangirwa na Bruce Melodie wigeze gusimbuka igipangu aje kureba Junior Multisystem birangira amuguyeho. Ati:'Nyine mu rwenya rwinshi..yampaye gahunda arayica noneho nigira inama yo kumusanga kuko nari nziko ari gukorera undi. Nasimbutse igipangu mugwaho ambonye araseka. Arambwira ngo ndaje ngire vuba nawe ngukorere'. 


Bruce Melodie hano yumvikanishaga ko kubona Junior byari amahirwe kabone nubwo waba uri icyamamare. Umva Tom Close agaruka ku buryo Junior yari idolari . Ati'Rero umuhanzi aba aziko asanga Producer yaruhutse bihagije nyamara ntibaryama usanga aba akenewe cyane. Nawe ibaze Junior wakoze indirimbo zose zigakundwa kumufatisha byabaga bigoye. Nanjye yanyiciye gahunda ariko ntabwo byari ibibazo ahubwo kari akazi kenshi kandi wamwumva kuko yabaga afite indirimbo z'abahanzi bose bagezweho. Ntiyaruhukaga rwose rero kwica gahunda kuri producer ni ibisanzwe kuko tuba tumukeneye turi benshi'.

 

Junior Yavuye muri Touch Records yari yarafshije Jay Polly gukora nyinshi mu ndirimbo zamuhaye igikundiro ndetse iyi nzu yanamufashije kwegukana Primus Guma Guma Super Star, ariko kuva ubwo ubuyobozi bwa Touch Records ntibwongeye guca iryera Jay Polly. Imana nawe yaramwisubije.

 

Junior Multisystem yahise ajya muri Round Music ku itariki 10 Kanama 2015, ahabwa amasezerano n'amafaranga yo gusubiza ubuyobozi bwa Touch Records yari agifitiye amasezerano kuko yari ataragera ku musozo.


 Ni studio yari ku Kimihurura mu Rugando. Yari iya Lil G usigaye nawe yibera muri Swede. Igenda rya Junior ava muri Touch yari agifitemo amasezerano y'imyaka 2 ntabwo ryavuzweho rumwe kuko byarimo amacenga menshi. Yaba ubuyobozi ndetse na Junior ntabwo bari bazi ikipe iri gukina n'indi ndetse batanazi umutoza w'abakinnyi. Yahavuye yerekeza muri Empire Records ya Oda Paccy.

 

Producer Junior Multisystem yamenyekanye nyuma yo gukora indirimbo ya Jay Polly yitwa Ndacyariho Ndahumeka. Mu minsi ye ya nyuma yagize uruhare mu ndirimbo ziri kuri album ya King James ndetse hari indirimbo yagiye asoza'mixing and mastering'nubwo yari yaracitse ukuboka. Ibintu byumvikanisha ubuhanga bw'uyu mugabo watabarutse, bivugwa ko  asize abana babiri.

 

Uko Ubuzima bwa Junior Multisystem bwagiye bujya mu kaga,

mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ku itariki 30 Werurwe 2019 nibwo yasogongeye ku rupfu ariko rumutiza imyaka 4 yo kubabara no kuribwa.


Junior ati'Nagonzwe n'imodoka ya gisirikare ariko na nubu sindabona ubutabera yewe na assurance ntayo nabonye. Niyo mbajije bambwira ko babuze imodoka yangonze. Ariko buriya wenda igihe kizagera uwangonze amenyekane'.


Ubundi Junior Multisystem yakundaga inyama z'akabenzi arizo zatumye abyibuha akagira ibiro birenga ijana. Dj Pius ati 'Junior Multisystem yakundaga akabenzi niyo mpamvu yari abyibushye cyane'. 


Umubiri waramunyunyuje ku buryo mu 2022 yari asigaye afite ibiro bitarenze 50. Niyo mpamvu ababonye uko yanganaga batangaye. Junior ati 'Abantu batazanambona bakagirango hari ikindi cyabaye ni aka kaboko katumye umubiri wanjye uba muto nkananuka. Akaboko kanyunyuza umubiri wose'.


Abantu yarinze ashiramo umwuka bakimurwanaho


Muyoboke Alex, Uncle Austin, King James, Oda Paccy na Adrien Misigaro niyo mazina yahoraga mu ishimwe rya Junior Multisystem. Buri umwe muri aba yagiye amuba  hafi . Ndetse n'igihe yabaga agiye kwa muganga yabaga yabimenyesheje King James, Zizou Alpacino n'abandi babaga bamuri hafi. Igihe akora impanuka ni Muyoboke Alex na Uncle Austin bamugezeho bamuhamagarira imbagukiragutabara.


Junior Multisystem ubushobozi bwamushizeho kugeza ubwo yimuka aho yabaga ku Kimihurura, ajya gutura mu Nyakabanda mu kazu katajyanye n'izina yari afite ariko abenshi ntibamenye ko yagurishije byose kugirango abone kuramuka.


Tekereza gukoresha 30,000 Frws ku miti igabanya uburibwe 'Pain killer' mu minsi ibiri  ariko hari n'igihe yayikoreshaga ku munsi umwe ukube imyaka 4 uraza kubona ko yiriye akimara agasigara iheruheru. Ni Miliyoni 10,800,000 Frws. Mu myaka ine yari akeneye atari mu nsi ya Miliyoni 43,200,000 Frws kugirango abone iriya miti imugabanyiriza uburibwe.

 

Aya mafaranga kugirango aboneka byari gusaba umusanzu w'abo mu ruganda rw'imyidagaduro ndetse na Leta. Ariko rero ni ayo kugura iriya miti igabanya uburibwe ntabwo navuze ayo kwivuza bisanzwe. Iyo aza kuba afite abamwitaho ntabwo yari kuva mu nzu nziza yari atuyemo ku Kimihurura akaajya mu Nyakabanda aho abamusuye benshi bamusangaga. Hari umwe mu bamusuye wambwiye ko umuntu w'icyamamare nka Junior atakabaye aba mu kazu bamusanzemo. Yanarengejeho kwishongora ati:'Nanjye sindi icyamamare ariko namurushaga kuba ahantu heza!'. 


Uyu sinamubwiye byinshi kuko nari nzi urugamba rw'ubuzima Junior yarwanye narwo wenyine n'inshuti nke wabarira ku ntoki. Junior yagurishije ibintu byose kugeza ku bikoresho byo mu nzu kugirango nibura abone uko yatora agatotsi kuko yararibwaga birenze uko buri wese abitekereza. Rero kwimuka niyo mahitamo kugirango abashe kubona uko agura imiti ndetse yirinde guserera na nyiri nzu kubera kubura ubukode. Ubuzima buhinduka nk'ikirere buri wese asabwa kurinda ururimi rwe kuko nta bwo tuzi icyo iminsi iduteganyiriza.


Ushobora kuba utuye mu nzu igeretse ukazagira igihe wifuza amafaranga yo kugura amazi ukayabura.


Leta isanzwe ifasha  abanyarwanda bakeneye ubuvuzi mu Buhinde cyangwa ahandi 

Kuva mu 2008 Leta y'u Rwanda yashyizeho ikigo gifasha abantu kujya kwivuriza mu mahanga. Gifasha abujuje ibisabwa. Ibi bisabwa ni uko mu byo bagenderaho bafasha abantu harimo kuba uri umunyarwanda, indwara urwaye byemezwa n'abaganga ko itavurirwa mu Rwanda, kandi hakaba hari n'ibitaro n'inzobere zemera ko zakuvura. Gusa ngo umurwayi yishakira amafaranga azishyura ibisabwa ngo agere aho azavurirwa n'uko azabaho agezeyo kugeza agiye mu bitaro, hanyuma Leta igatangira kumwishyurira.

Kuva mu 2008 iki kigo cyashyirwaho , 89% by'abantu bagiye kwivuriza hanze y'u Rwanda bishuriwe na Leta baba barwaye impyiko, abandi basigaye bakajya kwivuza kanseri n'izindi zitavurirwa mu Rwanda. Junior Multisystem nawe yakunze kumvikana mu biganiro ko inaha kumuvura byananiranye igisigaye ari ubuvuzi bwo mu Buhinde cyangwa se muri Amerika. Umuhanzi Yvan Buravan yagiye kwivuriza mu Buhinde avuye muri Kenya ku nkunga ya Leta y'u Rwanda. 


Umusore witwa Gisagara Yannick yagiye kwivuza impyiko mu Buhinde mu 2016 ku nkunga ya Leta y'u Rwanda. Uyu musore yasabwa miliyoni 19 Frws. We yakusanyirijwe miliyoni 9 noneho Leta ikora ibisigaye. Mu minsi ishize umuhanzi Jose Chameleone yarembeye muri Amerika atabaza Leta iramuvuza.


Kuba igihugu cyavuza umuturage ni ibisanzwe ahantu hose ku Isi ariko byumwihariko umuntu wagize akamaro mu gutanga umusanzu mu kubaka igihugu yakabaye yitabwaho cyane kuko ibyo yakoze aba yarabikoreye sosiyete iriho, izaza nyuma ye n'abandi bazaza mu biragano biri imbere.

 

Umuganga wo muri Amerika wabonye inkuru ya Junior Multisystem mu binyamakuru byo mu Rwanda imukora ku mutima yumva hari icyo yakora mu kurokora ubugingo bwe. Uwo muganga yasomye inkuru abona ko hari umugabo uri guhurika kandi yabuze kirengera. Uwo muganga yanyuze kuri Adrien Misigaro birangira bageze kuri Junior. 


Icyo gihe uwo muganga yamufashe ibipimo abijyana muri Amerika kugirango azagaruke aje kumubaga kuko kujyana Junior muri Amerika byari bigoye ndetse bidashoboka. 


Ni nayo mpamvu mwabonye Adrien Misigaro mu muhango wo guherekeza bwa nyuma Junior Multisystem. Uwo muganga rero umunsi yari kuza kureba Junior yasanze yashizemo umwuka. Buri kintu  cyose gisabwa uwo muganga yari kugitanga kugirango arokore ubuzima bwa Junior. No mu butumwa yatanze ku munsi wo guherekeza Junior uwo muganga yavuze ko azakora igishoboka cyose ngo abasigaye abiteho kuko atabashije kurokora ubuzima bwa Junior.

 

Hajyaha habaho ubufasha bwo gutabariza umuntu akabona ubufasha akajya kwivuza. Urugero ni abantu benshi bagiye batabarizwa bigacamo. Ariko kuri Junior siko byagenze nubwo itangazamakuru ryamubaye hafi kuko ryakoze ibishoboka ngo rigaragaze ibibazo bye.


Mu Rwanda hari ihuriro ry'abahanga mu gutunganya imiziki'RAPO' Rwanda Audio Producers Organisation riyoborwa na Jay P ariko ntabwo habayeho umusanzu wo kumuvuza. Ariko rero Producer Trackslayer (umubitsi wa RAPO) yabwiye Inyarwanda ko buri umwe yatanze umusanzu ku giti cye. Ati'Biragoye kumenya umusanzu ariko kumusura buri umwe yabikoraga ukwe ariko abenshi bamugezeho mu bihe bitandukanye'.

 

Junior Multisystem yakoreye abahanzi babaye ibyamamare ku buryo iyo bafata iya mbere bakirengagiza wenda ibihe bibi banyuzemo birimo kubatenguha, kutabaha indirimbo ku gihe n'ibindi bibazo biba hagati y'umuhanzi na Producer dore ko nta byera ngo de bari kumukorera ubuvugizi bakoresheje imbaraga bafite muri sosiyete hakaboneka uko ajya kwivuriza i Mahanga. 


Ariko rero ubuzima bwa nyuma bwa Junior Multisystem bwabera isomo ababa mu myidagaduro ya hano mu Rwanda buri wese akiga kubana neza kandi yagwa mu kibazo akamenya inzira abinyuzamo kugirango agobokwe na Leta n'abagira neza.


 Mu minsi ye ya nyuma yashimiye abantu mbarwa ni Uncle Austin, King James, Zizou Alpacino, Oda Paccy na Alex Muyoboke nibo yasabiye umugisha ku Mana kuko bamubaye hafi mu bibi no mu byiza. Bajyaga banyuzamo bakamusohokana akongera akishima. Bamutabarije aho bishoboka. Baramurwaje ndetse bamubera inshuti magara. Icyokora hari abo yarinze atabaruka atabashije kubona nyamara yarabakoreye indirimbo zatumye bamamara. 



Ni amazina yakunze kuvuga ko batamugezeho ariko wenda buriya biterwa n'inshingano nyinshi. Igihe rero cyarageze aratabaruka batamugezeho  gusa baje kumusezeraho mu ijoro rya nyuma mbere y'uko ashyingurwa i Rusororo. 


Ni naho buri wese yahera yibaza  ku mubano   wa Junior n'abahanzi ? Igisubizo gifitwe na buri wese usoma iyi nkuru!


Imana imuhe iruhuko ridashyira kandi ikomeze abasigaye.


">

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132789/junior-multisystem-yabuze-ubutaberaabo-yafashije-kwamamara-bamutera-umugongo-132789.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)