Juno Kizigenza, Bruce Melodie na Kenny Sol bakije umuriro mu rwa Gasabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe, Juno Kizigenza uri kwitegura kujya gukorera igitaramo mu gihugu cy'u Burundi, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'Igitangaza' yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Kenny Sol .

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, iri mu zigize album ye ya mbere yise 'Yaraje'.

Uyu muhanzi azajya mu Burundi mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize kompanyi ya Cristal Events imaze ibonye izuba. Ni igitaramo azahuriramo n'abarimo Drama T, Alvin Smith, D-One n'abandi.

Biteganyijwe ko Juno Kizigenza azajya mu Burundi n'indege mu gitondo cyo ku wa Gatandatu nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Junior Rumaga kizaba ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023.Alex Dusabe agiye gukorera igitaramo mu mbuga ya 'Car Free Zone'.

Juno avuga ko iyi ndirimbo bayise 'Igitangaza' kubera ko ari umuryango yakuriyemo, aho yatangiye umuziki afashwa na Bruce Melodie ari kumwe na Kenny Sol.



Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-bruce-melodie-na-kenny-sol-bakije-umuriro-i-nyarugenge/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)