Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Kalisa Rashid yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe.
Uyu mukinnyi wari umaze imyaka 4 muri AS Kigali, uyu munsi nibwo Rayon Sports yasinyishije uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye mu ikipe y'Umujyi wa Kigali.
Uyu mukinnyi wasinye umwaka umwe, bivugwa ko Rayon Sports yamutanzemo miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda.
Asinyiye iyi kipe nyuma y'uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yari yatangaje igaruka rya Luvumbu Heritier Nzinga.
Kalisa Rashid yakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC, Kiyovu Sports yavuyemo ajya muri AS Kigali yari amazemo imyaka 4.
Kalisa Rashid yasinyiye Rayon Sports
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kalisa-rashid-yasinyiye-rayon-sports-kuri-miliyoni-8