Amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda, yabereye muri Kaminuza ya East African University Rwanda ishami rya Nyagatare, akaba yitabiriwe n'abanyeshuri biga i Nyagatare ndetse n'abiga i Kigali.
Aya marushanwa abayitabiriye bakaba bari barahawe umukoro wo guhanga imivugo ndetse n'indirimbo ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ndi Umunyarwanda icyomoro n'igihango'.
Abatsinzwe aya marushanwa bavuga ko byabasabye imbaraga nyinshi, bakavuga ko ntawukwiriye gusuzugura amarushanwa ayariyo yose.
Umwe ati 'Rero nkaba nishimiye ko nahawe igihembo cyo kuba nabaye uwa mbere mu bijyanye n'amarushanwa ya 'Ndi Umunyarwanda', hari byinshi rero twagiye twiyungura mugutegura amarushanwa ndetse no kugira ngo tubashe kumva neza insanganyamatsiko baduhaye zisobanuye.'Â Â Â Â Â Â Â Â Â Â
Undi ati 'Ibihembo nabifashe neza ntibyadufashe igihe baraduteguje baduha igihe cyo kwitegura twandika indirimbo.'Â Â Â
Undi nawe ati 'Ibanga ni iryo ngiryo bimwe narabyigomwe ndetse mbiha n'umwanya munini cyane ibihangano biraboneka, kuba wakwikuramo igihangano gifite icyo kigisha abanyarwanda ndumva ari ikintu kiza cyane kuko haraho bituma u Rwanda rwacu ruva n'aho rugera, ubwo rero urumva abantu batabikora, abantu batabyubaha, abantu batabiha agaciro ni ukuri ni ukwisubiraho.'
Nyirarukundo Ignatienne umudepite akaba n'umunyamuryango wa UNIT CLUB, avuga ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi urubyiruko rw'abanyarwanda muri gahunda yo gutegura ejo hazaza, kandi ko bazakomeza no kubikora mu yandi mashuri.
Yagize ati 'Ni ukugira ngo bazategure u Rwanda rwabo , tubafitemo icyizere tuziko ari abantu b'abagabo ko ari abana bazi icyo bashaka, ari abasore , ari inkumi bakunze igihugu cyabo, amashuri menshi arenga cumi n'atanu yakorewemo iki gikorwa ariko tuzajya no mu yandi.'Â
Ku ruhande rwa Kaminuza ya EAUR, Prof. Kabera Callixte umuyobozi mukura ashimira umuryango wa UNITYCLUB wateguye iki gikorwa.
 Yagize ati 'Ni igikorwa cyashimije muby'ukuri ikigo , turashimira rero UNITY CLUB kuba yarahisemo iyi Kaminuza ya EAUR  kugira ngo nayo ijye muri aya marushanwa, ni amarushanwa muby'ukuri ari ku nsanganyamatsiko nziza y'ubumwe bw'abanyarwnda.'
Muri rusange abatsinze amarushanwa bahabwaga impamyabumenyi, bagahabwa n'amafaranga.
 Uwabaye uwa mbere mu mivugo yahawe ibihumbi 300.000, ndetse n'uwabaye uwa mbere mu ndirimbo nawe yahawe ibihumbi 300.000.
Valens NZABONIMANA
The post Kaminuza ya EAUR yahembye abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa ya 'Ndi Umunyarwanda' appeared first on FLASH RADIO&TV.