Kamonyi : Abafite ubumuga bateshwa agaciro mu kazi kandi bafite ubwenge n'ubumenyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baforomokazi bo mu karere ka Kamonyi, twahisemo kudatangaza amazina, umwirondoro wabo ndetse n'ibigo nderabuzima bakoraho kuko kumenyekana bishobora guhungabanya umutekano wabo. Bakorera umwuga w'ubuforomo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Kamonyi, kandi bahuriza ku kuba barize neza bakaba bafite n'ubushobozi nyamara abo bakorana n'ubuyobozi bakaba bajya babima amahirwe amwe n'amwe bazira ko bafite ubumuga.

Umwe muri bo ati : "Njyewe ubumuga bw'ingingo mfite butuma nk'iyo habonetse amahugurwa yo kongera ubumenyi mu kazi, ubuyobozi bufata umwanzuro wo koherezayo abandi kuko ngo babona njye byangora, nyamara akazi ngakora neza bishimangira ko n'ibindi kubikora bitananira. Niba narize nkarangiza kwiga nanafite amanota meza, ni gute ubuyobozi bwakumva ko kujya mu mahugurwa byo byamvuna ? Hari ubwo babikora nk'abashaka kutaturushya ngo ni ukudufasha nyamara ni ukudupfobya kandi biratubabaza cyane."

Uyu akomeza avuga ko hari n'abarwayi bamwe na bamwe bumva ko batizeye ubuvuzi bagiye guhabwa n'umuforomokazi ufite ubumuga nyamara nta na hamwe ubumuga afite bumubera inzitizi yo gutanga serivisi uko bikwiye, ariko akavuga ko ubuyobozi ari bwo bwagakwiye kubafasha kwereka abaturage ko ufite ubumuga yanakora akazi neza kurusha utabufite.

Undi muforomokazi twaganiriye na we afite ubumuga bw'ingingo. Ashimangira ko hari igihe haje amahirwe yari agenewe ababyaza ariko umuyobozi we akabwira abateguraga icyo gikorwa ko uhari afite ubumuga atabikora neza bityo ko bakwishakira undi ku kindi kigo nderabuzima. Ibi ngo byaramubabaje cyane binatuma acika intege mu kazi ke kuko yabonaga yabikora neza kuko ubumenyi aburusha benshi badafite ubumuga. Ibi abishingiraho yemera ko hakiri intambwe ndende mu kumvisha abantu ko abafite ubumuga bashoboye imirimo itandukanye nk'uko abatabufite bayikora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba avuga ko bigayitse kuba hari abagifite imyumvire nk'iyo ipfobya abantu bafite ubumuga. Avuga ariko ko ari ibintu bifata igihe kugirango abantu bahindure imyumvire, gusa agaragaza ko hari icyizere ko hamwe n'imikoranire n'inzego za Leta n'iz'abikorera, iyi myumvire izagenda ihinduka buhoro buhoro.

Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga asaba abafite imyumvire ipfobya abafite ubumuga kuyihindura



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Abafite-ubumuga-bateshwa-agaciro-mu-kazi-kandi-bafite-ubwenge-n-ubumenyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)