Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yibukije abakora ubuhinzi n'abafashamyumvire babwo bahawe Telefoni ko bakwiye kuba imbarutso nziza yo gufasha abaturage kugira impinduka zigaragara mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi bitunze abarenga 80%. Yabasabye gutanga amakuru ku byatuma umusaruro uboneka cyane kuko byoroha kuyobora umuturage uhaze kurusha ushonje.
Guverineri Kayitesi, ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutanga Telefoni ku baturage bakora mu buhinzi n'abakira ibibazo by'abaturage mu karere ka Kamonyi. Biri mu rwego rwo gufasha gutanga amakuru ajyanye n'ubuhinzi n'ubworozi hamwe n'imbogamizi zishobora kubukoma mu nkokora.
Yagize ati' Ku ikubitiro nimwe muhereweho, muhawe telefoni 519 mu 6,600 zizatangwa mu Ntara yacu zigahabwa abakora mu buhinzi batandukanye zikazabafasha kunoza uburyo bwo gutanga amakuru ku buhinzi n'ubworozi hagamijwe kunoza uko dukora ubuhinzi n'uko dushobora kwigiranaho tukabasha gukora neza umwuga wacu'.
Yongeyeho ko umuturage wabonye amafunguro akwiye ntiyicwe n'inzara icyo wamusaba gukora yagikora nta nkomyi kuko nta bindi bibazo aba afite bimukomereye. Avuga kandi ko icyo gihe uyu muturage aba yumva neza impinduka zicyenewe kuko yasobanuriwe, akumva impamvu zo guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe, haba i musozi cyangwa mu gishanga.
Uwineza Zam Zam, umukozi Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gacurabwenge avuga ko izi telefoni bahawe zizabafasha gukomeza kwakira ibibazo by'abaturage biva hasi bitakemutse, bigashakirwa ibisubizo. Avuga kandi ko binyuze mu itumanaho bazamenya amakuru ajyanye n'ibibazo bibangamiye abaturage haba mu buhinzi n'ubworozi n'ibindi.
Ati' Ndemeza ko izi Telefoni duhawe zizadufasha gukomeza kunoza neza akazi kacu kuko tuzaba dufite urubuga rwiza rwo gusangiriraho amakuru ndetse abaturage bazakomeza kwakirirwa ibibazo bitandukanye kuko hari igihe yaguhamagaraga agasanga izo dusanganywe zatuzimanye kandi wenda bagiye kuduha amakuru ajyanye n'ibibazo bibangamiye ubuhinzi n'ubworozi kugirango bishakirwe igisubizo hakiri kare'.
Ndayisaba Evariste, Umukozi Ushinzwe Ubworozi mu murenge wa Kayenzi avuga ko Telefoni bahawe zizabafasha kujya batanga amakuru yaba ay' indwara yagaragaye kugirango abandi bafashe kubona igisubizo. Ahamya kandi ko uretse ibyo nabo ubwabo bashobora gusangiza abandi ibyo bagezeho byiza kugira ngo nabo babyifashe mu kuzana impinduka ziruseho mu byo bakora.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko izi Telefoni bahaye aba bakora mu buhinzi n'ubworozi zizabafasha kunoza neza inshingano zabo ndetse no kwigiranaho hagamijwe kuzana impinduka zituma umuturage ahinga kandi akeza neza.
Ati' Twizeye ko izi telefoni zitanzwe zizabafaha kunoza neza inshingano zo gufasha abaturage kugira impinduka zizatuma babasha guhinga kandi bakeza neza bakabasha gutera imbere babikuye ku buhinzi bakora'.
Yongeyeho ko hari ibihingwa bahinga bitewe n'ibihe by'ihinga harimo; Ibigori, Imyumbati ihingwa hafi mu karere kose, Umuceri n'Imboga bihingwa mu bishanga. Akomeza avuga ko mu bibazo bari bafite harimo n'icyo gutanga amakuru ku buhinzi n'ubworozi kuko wasangaga abaturage batabasha guhita batanga amakuru. Ahamya ko kuva bahawe izi telefoni bazabasha kubona byinshi bifashishije ikoranabuhanga izi telefoni zifite bakiyungura ubumenyi.
Izi telefoni, zizahabwa ibyiciro by'abafite aho bahurira n'Ubuhinzi n'Ubworozi barimo; Abajyanama b'ubuhinzi, Abafashamyumvire b'ubuhinzi n'ubworozi, Abakozi b'akarere bafite aho bahurira n'ubuhinzi harimo abashinzwe ubuhinzi n'ubuvuzi bw'amatungo, Abashinzwe amajyambere mu tugari(SEDO) n'abashinzwe imiyoborere myiza ku murenge. Aba bose bitezweho kuzafasha abahinzi n'aborozi kubona ibisubizo by'ibibazo bazajya bahura nabyo.
Akimana Jean de Dieu