Kayonza: Mudugudu yakubiswe iz'akabwana nyuma yo gusanga indaya ye bayisohokanye mu kabari agatangira guteza akavuyo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kayonza: Mudugudu yakubiswe iz'akabwana nyuma yo gusanga indaya ye bayisohokanye mu kabari agatangira guteza akavuyo.

Mu ijoro ryo Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, Nibwo hasohotse amakuru avuga ko Ntirenganya Sereveriyani, umukuru w'umudugudu wa Musimbi akagali ka Juru mu murenge wa Gahini akarere ka Kayonza yakubiswe n'abaturage bapfa indaya.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu mugudu wa Musimbi barimo abatungwa agatoki ko ari bo basagariye mudugudu.

Uyu mudugudu yari yanywereye mu kandi kabari mu gutaha aca ku kandi kabari ari naho yasanze umwe mu bari mu kabari ari kumwe n'umugore bivugwa ko yari indaya ya mudugudu.

Amakurtu aturuka muri ako kabari avuga ko mudugudu yahise agira umujinya agahita ategeka nyiri kabari guhita afunga akabasohora hanze ari nako yabwiraga abari mu kabari aho ko agiye guhita afunga uyu musore bivugwa ko yari yasohokanye uwo mugore.

Nyuma y'ibyo, mudugudu yaje gukubitwa kubera guteza akavuyo muri ako kabari.

Nk'uko bitangazwa na BTN TV ni uyu muyobozi w'umudugundu yamaze gutanga ikirego muri RIB.



Source : https://yegob.rw/kayonza-mudugudu-yakubiswe-izakabwana-nyuma-yo-gusanga-indaya-ye-bayisohokanye-mu-kabari-agatangira-guteza-akavuyo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)