Umugore w'imyaka 30 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano nyuma yo gukubita umugabo we isuka yo mu bwoko bwa majagu mu mbavu.
Uyu mugore ngo yazizaga uwo bashakanye gusura undi mugore baturanye usanzwe utagira umugabo.
Byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 2 Kanama 2023 mu Mudugudu wa Kagarama Akagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama.
Amakuru avuga ko uyu mugore asanzwe afuhira umugabo we cyane ku buryo ngo bari banasanzwe babipfa.
Ku mugoroba ngo yumvise amakuru ko umugabo we yari ari mu rugo rw'umuturanyi utagira umugabo maze atashye baratongana birangira amukubise majagu mu mbavu.
Kuri ubu uyu mugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe agitegereje ko akorerwa dosiye ku cyaha yakoze cyo gukubita agambiriye kwica.