Kenny Sol, B-Threy, Bushali na Marina basende... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye n'abagenderera Nyamirambo, bongeye gutarama karahava mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2023, mu gitaramo cyo gufungura ku mugaragaro akabari kagezweho 'The B Lounge'.

Ni igitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru, ibintu bishimangira ko abatuye ko abatuye n'abagenderera Nyamirambo yahoze ari igicumbi cy'imyidagaduro, bari bafite inyota yo gutaramirwa n'abahanzi bakomeye mu muziki w'u Rwanda.

Kuva saa mbili z'umugoroba abantu bari bamaze kuzura mu mbuga aka kabari gakoreramo, yitegeye umujyi wa Kigali bari gususurutswa na Dj Brianne ugezweho muri iki gihe, ari nako bamwe dushinga iryingo ka mushikake, abandi bari kugorora imihogo.

Uko baryoherwaga n'umuziki niko Mc Tino yabasetsaga mu nkuru zaranze imyidagaduro yo ha mbere, mu gihe inkumi za Kigali Protocal ari ko zakiraga ibyamamare byiganjemo abahanzi n'abanyamakuru bari bari kwinjira muri VIP.

B-Threy niwe wabanje ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo 'Nicyo Gituma' yashyize hanze mu 2020. Uyu muraperi uri mu bakunzwe yabyinishije abitabiriye iki gitaramo mu zindi ndirimbo zirimo 'Niki' yakoranye na Bushali, 'Nakwica' yifashishijemo umufasha we, 'Solo' yakoranye na Shemi na Dj Pyfo n'izindi.

Kenny Sol niwe wakurikiye B Threy ku rubyiniro, aririmba indirimbo zakunzwe zirimo 'Stronger Than Before', 'Haso', 'One More Time' yakoranye na Harmonize, n'izindi, abafana bazakirana urukundo rwinshi. Marina yakurikiyeho aririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo 'Bimpame' yakoranye na Dj Phil Peter, 'Shawe', 'Vanilla' n'izindi.

Umuraperi Bushali niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo aririmba indirimbo zirimo 'Ku Gasima', 'Kamwe', 'KinyaTrap' n'izindi. Mc Tino yahise yurira urubyiniro atangaza ko igitaramo gisojwe, bamwe mu bacyitabiriye bagaragaza ko batishimiye uyu mwanzuro.


B-Threy yanyuze abitabiriye igitaramo cyo gufungura 'The B Lounge'

B-Threy yaririmbye indirimbo 'Niki' yakoranye na Bushali na 'Solo' yakoranye na Shemi zakiranwa urukundo rwinshi

Mbere yo gutarama, B-Threy yatangaje ko yari akumbuye gutaramira i Nyamirambo yakuriye

Kenny Sol yakiranywe akaruru k'abakobwa bitabiriye igitaramo cyo gufungura 'The B Lounge'

Indirimbo 'Haso' na Stronger Than Before' za Kenny Sol zakiriwe neza n'abitabiriye iki gitaramo

Kenny Sol yanyuzagamo agaharira abafana, bakamufasha kuririmba

Marina yeretswe ko yari akumbuwe nyuma y'iminsi atagaragara mu ruhame

Deborah yishimiwe cyane bituma agira amarangamutima y'ibyishimo

Indirimbo 'Bimpame' yakoranye na Dj Phil Peter yakiranywe urukundo rwinshi



Dj Briane niwe wacurangiye abahanzi bose bataramye muri iki gitaramo cyo gufungura 'The B Lounge'

Bushali yibukije abantu bya bihe byo 'Kugasima'

Bushali niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo


Mc Tino niwe wayoboye iki gitaramo cyo gufungura 'The B Lounge'


Inkumi za Kigali Protocal nizo zakiriye ibyamamare n'abantu bitabiriye iki gitaramo 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133201/kenny-sol-b-threy-bushali-na-marina-basendereje-ibyishimo-abitabiriye-igitaramo-cyo-gufung-133201.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)