Kera kabaye Gaadiika izakina na APR FC yuageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gaadiidka FC yo muri Somalia izakina na APR FC muri CAF Campions League, kera kabaye yageze mu Rwanda mu gihe habura amasaha make ngo ikine n'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

Ni ikipe yagowe no kubona amikoro aho kuva iki cyumweru cyatangira nta cyizere yari ifite ko izaza kugeza ejo hashize ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2023 ubwo bahagurukaga muri Somalia, bagaca muri Ethiopia mbere yo kuza mu Rwanda gukina na APR FC.

Iyi kipe izakina umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze na APR FC ejo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Iyi kipe yasabye gukinira umukino wo kwishyura mu Rwanda, yagaragaje impungenge z'uko nta bushobozi bwo kumara icyumweru mu Rwanda, byabaye ngombwa ko yoroherezwa umukino wo kwishyura wakuwe tariki ya 26 Kanama ushyirwa tariki ya 24 Kanama.

Perezida w'iyi kipe, Bile Moha'ud Jimale ni we uyoboye deligasiyo, yahise ajyana ikipe ye gucumbika kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa 15h ari bwo Gaadiika FC iri bukorere imyitozo kuri Kigali Pele Stadium, ikibuga kizakira uyu mukino.

Gaadiika yageze mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-gaadiika-izakina-na-apr-fc-yuageze-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)