Kera nange narimeze nkawe! Reagan Rugaju yageneye ibaruwa idasanzwe umwana wamukoze ku mutima kubera ibitangaza yakoze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kera nange narimeze nkawe! Reagan Rugaju yageneye ibaruwa idasanzwe umwana wamukoze ku mutima kubera ibitangaza yakoze.

Umwana muto cyane w'umuhungu yabajijwe umusesenguzi wa ruhago  urenze mu Rwanda avuga ko ari Reagan Rugaju ndetse amwifuriza gutera imbere. Gusa icyatangaje abantu cyane ni ukuntu uyu mwana yapanze ikipe ya Apr Fc neza, akavuga amazina y'abakinnyi naho bakomoka ndetse numwanya bakina ho, n'umotoza ntiyamusimbutse.

 

Reagan Rugaju amaze kumva uyu mwana yakozwe ku mutima nawe, ubundi amugenera ibaruwa.

Yagize ati '  IBARUWA IFUNGUYE KURI MURUMUNA WANJYE UTUYE NKAKA MURI NYARUGURU

Nari nkawe muri 2000-2005 niga primaire Ndi umwana muto ukunda umupira uturuka mu muryango wifashije biraho! Nakoze igendo nyinshi n'amaguru njya kuri stade, narungurutse kenshi muri salle nabuze 100 Ryo kwinjira ngo ndebe umupira, Radio yari inshuti yanjye nkuko nawe bimeze! NIGEZE KUBA NDI NKAWE UKO UMEZE

Ntabwo Narinziko Hari umunsi Nzakorera Radio na Television by'igihugu ntabwo narinziko Hari umunsi nzagira iki Gikundiro, ntabwo narinziko nzatungwa n'itangazamakuru! NTA NZOZI ZIHAMBAYE NAGIZE ZUWO NDIWE UYU MUNSI

Ndibuka kera nicaraga ku muhanda nkirira ibisheke kuri kaburimbo, nanezezwaga no Kuba kumwe nabana tungana dukina karere twaba dufite ibiceri tukagura amandazi na barafu ! Bose bakundaga ko mbaganiriza umupira ndahamya ko nawe Ari uko bimeze KOMEREZA AHO BIZAGENDA BYAGUKA UGERE KURE CYANE

Navuye mu muryango woroheje agatambwe gato maze gutera kanyigishako Imana ishobora byose ikora ibyayo mu buryo butangaje ikazamura aboroheje cyane ahubwo ikabakomeza cyane ngo babere abandi igihamya ko nta kiyinanira! NDI UBUHAMYA BUGENDA

Wanyifurije Kugera ku byiza byinshi Imana iguhe umugisha nwinshi Kandi izabingezaho koko ndabyizeye Ariko reka Nkubwire Inkuru nziza Wowe uzagera kure cyane kundusha Kuko Uri umuhanga cyane , uratuje cyane, Uzi kuganira Kandi ugatanga ibitekerezo byawe mu buryo bunyura ukumva wese ! Nakunze ko ukurikira cyane kandi Uzi ufite amagambo y'ubwenge bwinshi ukiri muto cyane , ngaho aho mpera mpanyako wowe uzagera kure cyane mw'itangazamakuru kurenza aha ndi uyu munsi ! KUKO WATUYE AMAGAMBO MEZA KU BUZIMA BWANJYE IMANA NSENGA IGUKUBIRE 7 INCURO NDWI

Mu gihe gikwiye nzagusura si wowe Gusa Hari nabandi bana babiri nzabikorera Uwitwa Belly ndetse n'undi mwana w'i Muhanga. Nzabafasha uko nzashobozwa muzagera kure cyane kundusha kuko Imana yacu ikirisha abanyantege nke ! IMBERE NI HEZA!

Ndagukunda cyane Umunsi nugera tuzabonana Kandi si kera ibihe byiza Murumuna wanjye ! Ndagukunda cyane. TUZABONANA BIDATINZE, NDAGUKUNDA CYANE ❤️ '.

 



Source : https://yegob.rw/kera-nange-narimeze-nkawe-reagan-rugaju-yageneye-ibaruwa-idasanzwe-umwana-wamukoze-ku-mutima-kubera-ibitangaza-yakoze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)