Kigali: Abantu 4 batawe muri yombi bakurikiranweho gukinisha abana filime z'urukozasoni kugira ngo zicuruzwe kuri YouTube - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe uwitwa Twizerimana David ufite channels ya YouTube yitwa Smart Guys TV ndetse n'indi ya Smart Nation TV.

David yari kumwe na bagenzi be batatu bombi bakurikiranyweho gukinisha abana filime z'urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.

Aba batawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zikirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yatangaje ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by'urukozasoni n'ibindi bishora abana mu ngeso mbi zangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Uzabifatirwamo wese azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.



Source : https://yegob.rw/kigali-abantu-4-batawe-muri-yombi-bakurikiranweho-gukinisha-abana-filime-zurukozasoni-kugira-ngo-zicuruzwe-kuri-youtube/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)