Kigali: Abaturage badafite ubushobozi bararira ayo kwarika nyuma yo gusabwa kwimuka kugira ngo birinde imvura y'umuhindo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bice butandukanye by'umujyi wa Kigali, hari
imwe mu miryango itishoboye ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga iri kurira ayo kwarika nyuma yo gusabwa kwimuka vuba vuba nta ngurane bahawe mu rwego rwo kwirinda ko yahura n'ibiza bishobora guterwa n'imvura y'Umuhindo.

Ibi iyi miryango ibitangaje nyuma y'uko Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, witwa Dr Mpabwanamaguru Merard, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, yavuze ko ntacyo bazafasha kubera ko batangiye ubukangurambaga bwo kuyishishikariza kwimuka mu duce ituyemo mbere y'Umuhindo.

Bamwe muri aba baturage batangaza, ko bahangayikishijwe n'ubuzima bwabo kuko batazi ahantu bazaba baherereye mu Muhindo bitewe n'uko nta mafaranga bafite yo kujya gukodesha ahandi hantu kandi Umujyi wa Kigali ukaba warababwiye ko ntacyo uzabafasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara ubarizwamo uduce twinshi tw'amanegeka, Kalisa Jean Sauver, yatangaje ko bari mu bukangurambaga kugira ngo uku kwezi kwa Kanama kuzarangire aba baturage barimutse.



Source : https://yegob.rw/kigali-abaturage-badafite-ubushobozi-bararira-ayo-kwarika-nyuma-yo-gusabwa-kwimuka-kugira-ngo-birinde-imvura-yumuhindo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)