Kigali! Habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser yagonze moto yari iriho abantu babiri bigiriye muri Cartier - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kigali! Habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser yagonze moto yari iriho abantu babiri bigiriye muri Cartier.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu Kabiri ahagana mu ma Saa Cyenda nibwo imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser yagonze moto abari bayiriho barakomereka cyane.

Ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Landcruiser yambaye prake ya RAB 512 P yavaga mu muhanda kanombe-Busanza ihazwi nko kuri Radari yagonze Moto ya Scuter yaritwaye abantu babiri berecyezaga ahazwi nko kuri Airforce.

Iyo modoka yashatse gukata yerekeza mu gahanda ko muri 'Cartier' Niko guhita igonga moto.

Ku makuru abari aho bahaye Igikanews dukesha iyi nkuru ni uko haba uwari utwaye imodoka n'uwari utwaye moto nta numwe wari uri mu makosa.



Source : https://yegob.rw/kigali-habereye-impanuka-yimodoka-yo-mu-bwoko-bwa-landcruiser-yagonze-moto-yari-iriho-abantu-babiri-bigiriye-muri-cartier/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)