Kigali umushoferi wari utwaye abagenzi muri KBS yarwanye inkundura na mugenzi we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushoferi wa Sosiyete itwara abagenzi ya KBS, yarwanye mu buryo bukomeye n'ushinzwe kugenzura ko abagenzi bishyuye bakoresheje ikarita y'ikoranabuhanga ya Tap&Go, bapfa ko hari umugenzi umwe wamwishyuye mu ntoki.

Iyi mirwano yabereye ku Mulindi mu Karere ka Gasabo mu mpera z'icyumweru gishize.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ushinzwe kugenzura ko abagenzi bishyuye bakoresheje Tap&Go yinjiye muri bisi asanga hari umugenzi wishyuye umushoferi mu ntoki ahita amufata mu mashati amukubita mu buryo bukomeye.

Ngo ibi byatumye n'abagenzi bari muri iyo bisi bahita batangira gukubita uyu mugabo ku buryo inzego z'umutekano ari zo zahosheje iyo mirwano.



Source : https://yegob.rw/kigali-umushoferi-wari-utwaye-abagenzi-muri-kbs-yarwanye-inkundura-na-mugenzi-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)