Kirehe: Umusore w'imyaka 19 yahengereye nyirinzu adahari ni uko yicana urugi ubugome maze abatura televiziyo itari ikiromba maze abonye abuze aho ayitwara ayihisha mu rutoki bimuhindukira nko kwihisha mu murima w'ubunyobwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'imyaka 19 yahengereye nyirinzu adahari ni uko yicana urugi ubugome maze abatura televiziyo itari ikiromba maze abonye abuze aho ayitwara ayihisha mu rutoki bimuhindukira nko kwihisha mu murima w'ubunyobwa.

Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe mu masaha y'ijoro ubwo yari agiye gukura televiziyo yari yahishe mu rutoki nyuma yo kuyiba umuturage.

Iyi televiziyo yari iyo mu bwoko bwa Flat Screen B box ifite pousse 24.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizerimana yemeje ayo makuru avuga ko uyu musore yibye iyi televiziyo mu rugo rw'umuturage.

Hamdun akomeza asobanara ko nyirinzu yatashye agasanga televiziyo ye yibwe ni uko maze akabimenyesha inzego z'umutekano aho zahise zitangira gushakisha maze baza gufata uwo musore avuye kuyikura mu rutoki aho yari yayihishe.

Uyu musore yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nasho ngo akorerwe dosiye, naho Televiziyo isubizwa nyirayo.



Source : https://yegob.rw/kirehe-umusore-wimyaka-19-yahengereye-nyirinzu-adahari-ni-uko-yicana-urugi-ubugome-maze-abatura-televiziyo-itari-ikiromba-maze-abonye-abuze-aho-ayitwara-ayihisha-mu-rutoki-bimuhindukira-nko-kwihish/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)