Kirikou yaserukanye umwambaro udasanzwe! Amaf... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bruce Melodie yari we muhanzi Mukuru muri iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2023 kuri sitade ya Ngoma. Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe muri iki gihugu.

Yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Ikinya' yabaye idarapo ry'umuziki we mu 2017. Asoje kuyiririmba yabajije abakunzi b'umuziki niba bameze neza, ababwira ko yiteguye kubasusurutsa bigatinda.

Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Ndakwanga'. Ku rubyiniro yari kumwe n'ababyinnyi yitwaje muri iki gihugu, kandi yacurangiwe n'itsinda rya Yousta Band basanzwe bakorana mu bihe bitandukanye.

Uyu muhanzi wo muri 1:55 AM,yaririmbaga anyuzamo akabaza abafana niba bameze neza, kandi akabasaba kuririmbana nawe. Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ntakibazo' yakoranye na Urban Boys, 'Saa Moya'

Mu gitaramo hagati, Bruce Melodie yabajije abakunzi be niba bakunda indirimbo z'urukundo cyangwa se zishyushye cyane, maze yanzika mu ndirimbo ye yise 'Complete Me' n'izindi.

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo abahanzi ba Double Jay, Kirikou Akili, B-Face n'abandi. Abategura irushanwa rya Primusic bavuze ko abahatanye muri Primusic 2023 beretse abakunzi ba Primus ko 'igikorwa bahawe bagishoboye neza'.

Ku rubyiniro Kirikou yari yambaye umwambaro uriho amafoto y'abahanzi barimo nka Big Fizzo, Bruce Melodie, Chriss Eazy bakoranye indirimbo 'Lala' n'abandi.

Ikinyamakuru Akeza cyo mu Burundi cyandika ko ibihumbi by'abantu bakubise bakuzura sitade mbere y'uko Bruce Melodie agera ku rubyiniro, aho yabanjirijwe n'abandi bahanzi.

Cyavuze ko Bruce yageze ku rubyiniro ahagana saa yine z'ijoro n'iminota 30' ava ku rubyiniro saa tanu n'iminota 30' bivuze ko yamaze isaha ataramira abarundi.

Iki kinyamakuru kivuga ko Bruce Melodie yavuye ku rubyiniro, hanyuma inzego z'umutekano zisaba ko igitaramo gihagarikwa kugirango 'abaturiye hafi ya sitade ya Ingoma babashe gusinzira'.

Ubuyobozi bw'Intara ya Gitega bwanditse kuri konti ya Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, buvuga ko Bruce Melodie yamaze isaha irenga ataramira abakunzi be bitabiriye igitaramo cyashyize akadomo ku irushanwa rya Primusic.

Yavuze ko iki gitaramo cyabereye kuri Stade ya Ingoma, kandi ko Bruce Melodie yanakomereje kuri Mystic Bar aho yataramiye abakunzi be 'baryoherwa nawe'.

Intara ya Ngozi ivuga ko ibyavuzwe ko inzego z'umutekano zitambitse igitaramo cya Bruce Melodie 'atari byo na gato' kuko yari we muririmbyi mukuru.

Bakomeza bati 'Yari yatumiwe kunezereza abarundi muri icyo giteramo. Iyo umuririmbyi nk'uwo ahejeje (arangije) kuririmba, nta wundi asubira (wongera) kuririmba.'

Sat-B yaririmbye muri iri rushanwa nyuma y'uko abakunzi b'ikinyobwa cya Primus mu Burundi bamusabye igihe kinini, bavuga ko bakeneye kumubona ku rubyiniro. Icyo gihe ubuyobozi bwa Primusic bwatangaje ko bwumvise icyifuzo cy'abakunzi b'iri rushanwa.

Uyu muhanzi si ubwa mbere yari ataramiye kuri Stade Ingoma, kandi yagiye ahacana umucyo. Yifashishije ababyinnyi yitwaje, yagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye muri iki gihugu.

Mu bandi baririmbye muri iki gitaramo hari umuhanzi Vichou Love wamamaye mu ndirimbo 'Icyo Imana yifatanyirije'.

Uyu muhanzi yabwiye abakunzi b'umuziki ko asigaye azi gucuranga iby'umuziki nk'ingoma, gitari, piano n'ibindi. Yaririmbye indirimbo ze zo hambere ndetse n'indirimbo nshya aherutse gushyira hanze.

Ku rubyiniro, umuraperi B-Face yisunze indirimbo ze ziri mu njyana ya Dancehall, Amapiano, Afrobeat n'izindi agaragaza ko ari umuhanzi utanga ibyishimo kuri benshi.

Ni mu gihe Double Jay yaserukanye abasore n'inkumi b'ababyinnyi, maze aririmba mu buryo bwa Live na Semi-Live.

Irushanwa rya Primusic ryasojwe rwegukanwe na Francis Destin, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wegukanye Miliyoni 30 z'amarundi, Shoffan Niyirema yabaye uwa kabiri n'aho Eloi-Espoir yegukana umwanya wa Gatatu. Abategura Primusic bati 'Impano yawe n'iyo mateka yawe'.

Francis wegukanye iri rushanwa, yavuze ko zimwe mu mbogamizi yahuye nazo ari uko asanzwe ari umuhanzi w'indirimbo ziha ikuzo Imana. Avuga ko abantu batiyumvishaga ukuntu yajya mu marushanwa nk'aya agamije kwamamaza inzoga ya Primus

Ati "Abantu ntibumvise ukuntu naza mu marushanwa nk'aya cyangwa ngo ndirimbe indirimbo bita iz'Isi kandi nsanzwe ndirimba mu rusengero."

Uyu musore yegukanye Primusic 2023 ahigitse bagenzi be batandatu bageranye mu cyiciro cya nyuma, Akanama Nkemurampaka kemeza ko ariwe wahize abandi.

Bruce Melodie yamaze isaha ku rubyiniro ashyira akadomo ku irushanwa rya Primusic 2023

Bruce yitaye ku ndirimbo ze zo hambere kugeza ku ndirimbo nshya nka 'Fou de Toi'

 

Bruce Melodie avuga ko inzego z'umutekano zitigeze zimufungiraho iki gitaramo

 Â Ã‚ Ã‚ 

Sat-B yahawe umwanya wo kuririmba muri iki gitaramo nyuma y'ubusabe bw'abafana

Umuhanzi Vichou Love ufite ubumuga bwo kutabona yabwiye abakunzi be ko asigaye azi gucuranga ibyuma by'umuziki 

Umuraperi B-Face yisunze indirimbo ze ziri mu mudiho wa DanceHall atanga ibyishimo 

Kirikou yari yambaye umwenda wo hejuru uriho amafoto y'abarimo Big Fizzo, Chriss Eazy, Bruce Melodie n'abandi

Kirikou Akili yaserukanye imyambaro iriho amafoto y'abahanzi akunda mu muziki nka Kivumbi King, Michael Jackson n'abandi
 

Double Jay Once Again yitwaje abakobwa b'ikimero ku rubyiniro mu irushanwa rya Primusic

Abashyushyarugamba MC Sadiki na MC Zenobino basusurukije abantu bategereje itangazwa ry'uwegukanye Primusic
 

Niyirema Chauffan, umuhanzi wa gatandatu wagaragaje impano ye muri iri rushanwa

Nasson Uwitonze yabaye umuhanzi wa gatanu wagaragaje impano ye nyuma y'abandi
Umuhanzikazi Chance Manirambona yagaragaje ko akwiye guhangwa amaso mu muziki

Eloi Espoir Nzoyihana, umunyempano wa Gatatu wagaragaje icyo ashoboye
Francis Destin Ndereyimana waje kwegukana irushanwa ubwo yerekanaga impano ye
Igirubuntu Sarah niwe wa mbere wagaragaje impano ye mu kuririmba




































 

Ibihumbi by'abantu bari bakubise buzuye kuri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega

 Â 

KANDA HANO UREBE UKO BRUCE MELODIE YITWAYE MURI IKIGITARAMO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132653/kirikou-yaserukanye-umwambaro-udasanzwe-amafoto-50-yigitaramo-cya-bruce-melodie-i-burundi-132653.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)