Kiyovu Sports mu ihurizo rikomeye, amarira ni yose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA), yamaze kumenyesha Kiyovu Sports ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kubera ko itabashije kwishyura ideni ifitiye abanyasudani, John Mano na Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman ubu usigaye ukinira APR FC.

Muri Kamena 2022 Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi babiri bakomoka muri Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahm ndetse na John Mano ariko iza kubasezerera batayikiniye aho yavugaga ko yabatumye ibyangombwa ariko ntibabizana.

Aba bakinnyi bahise bagana FIFA kurega iyi kipe ko birukanywe binyuranyije n'amategeko batanahawe ibyo bemerewe.

Tariki 11 Kamena 2023 nibwo Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) ryamenyesheje Kiyovu Sports ko itegetswe kwishyura Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman 23, 950,000Frw y'imishahara itamwishyuye ndetse na miliyoni 31 Frw nk'indishyi yo kuba yaramwirukanye binyuranye n'amategeko.

Yanasabwe kandi kwishyura John Otenyal Khamis Roba miliyoni 16 Frw nk'imishahara itamwishyuye kandi bose bagomba kwishyurwa mu minsi itarenze 45.

Iminsi 45 yarangiye tariki ya 26 Nyakanga 2023. Mu ibaruwa ya FIFA yasohotse uyu munsi ku wa Kane tariki ya 3 Kanama 2023, yavuze ko icyemezo cyo kutandikisha abakinnyi bashya kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa kuko iyi kipe yananiwe kwashyura aba bakinnyi.

Yavuze ko Kiyovu Sports nta mukinnyi mushya uturutse hanze y'u Rwanda yemerewe kwandikisha ndetse inamenyesha FERWAFA ko igomba gushyira mu bikorwa iki cyemezo ikamenyesha Kiyovu Sports ko nta mukinnyi mushya izemererwa kwandikisha yaba n'abo imbere mu gihugu.

Bibaye mu gihe iyi kipe yamaze kwirukana abakinnyi benshi bari banafite amasezerano ngo bajye kwishakira amakipe barimo umunyezamu Kimenyi Yves, Iradukunda Bertrand, Serumogo Ali n'abandi benshi.

Ni mu gihe yari yaramaze kugura abakinnyi benshi cyane barimo myugariro Kazindu Guy wavuye muri Gasogi United; Rutahizamu w'Umunye-Congo, Jérémie Basilua; Umunya-Angola, utaha izamu, Fofo Cabungula; Rutahizamu w'Umunya-Liberia, Obediah Freeman, Abagande batatu, Kalumba Bryan, Mulumba Suleiman n'Umunyezamu Emmanuel Kalyowa.

Kiyovu Sports yahagaritswe kubera idieni ifitiye Shaiboub
Bafitiye ideni na Johm Mano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-mu-ihurizo-rikomeye-amarira-ni-yose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)