Kiyovu Sports yavuze ku byo kwirukana abakinnyi bayo 3 bashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwateye utwatsi amakuru avuga ko bwamaze gutandukana n'abakinnyi bayo batatu bashya b'abanyamahanga.

Amakuru avuga ko yatandukanye n'umunya-Liberia, Obediah Mikel Freeman wasinye imyaka 3, Umunye-Congo, Jeremie Basilua wasinye imyaka 2 bose kubera umusaruro muke ndetse n'umunya-Angola, Afonso Fofo Cabungula kubera imvune, we yari yasinye imyaka 2.

Mu kiganiro Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko ayo makuru ari ibihuha nta mukinnyi n'umwe batandukanye na we.

Ati "ntabwo ari byo rwose ni ibihuha, abantu basigaye bicara bagahimba inkuru bakavuga ibyo biboneye, nta kuri kurimo rwose."

Gusa nubwo yateye ishoti aya makuru, bivugwa ko umunya-Angola we, Afonso 'Fofo' Sebastião Cabungula we bamaze kwemeranywa gusesa amasezerano.

Kiyovu Sports ntabwo yashimye urwego rwa Jermie Basilua
Freeman yatengushye Kiyovu Sports
Umunya-Angola Cabungula bivugwa ko we yamaze gutandukana na Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yavuze-ku-byo-kwirukana-abakinnyi-bayo-3-bashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)