Ku myaka ye mike cyane agiye gufata ku ma miliyoni! Umunyarwanda yerekeje gukora igeragezwa mu cyiciro cya mbere mu Bubirigi -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda, Jesus Paul Sindi yerekeje mu gihugu cy'u Bubiligi gukora igeragezwa mu ikipe Westerlo yo mu cyiciro cya mbere.

Ku mugoroba w'ejo hashize nibwo uyu mukinnyi wabarizwaga mu irerero rya 'Tsinda Batsinde Football Academy' yahagurutse ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yerekeza mu Bubiligi.

Ni umusore uzuza imyaka 18 mu kwezi gutaha akaba yari aherekejwe ku kibuga cy'Indege na nyina umubyara aho yamuhaye umugisha wa kibyeyi.

Biteganyijwe ko mu gihe yatsinda iri geragezwa yahita asinyira iyi kipe amasezerano y'imyaka 5.



Source : https://yegob.rw/ku-myaka-ye-mike-cyane-agiye-gufata-ku-ma-miliyoni-umunyarwanda-yerekeje-gukora-igeragezwa-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-bubirigi-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)