Kubwo gutinya abagore, agejeje imyaka 71 nta... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nzamwita Clixte yatangaje ko abagore bamuteye ubwoba kandi abatinya bityo akaba yarafashe umwanzuro wo kwibana nta mugore ndetse akubaka uruzitiro runini rwo kuzitira buri mugore wagera iwe.

Nk'uko tubikesha Afrimax, Nzamwita yamaze imyaka 55 mu nzu kugira ngo atazasohoka yagera hanze agahura n'umugore kandi ari cyo kintu yanga.

Mu rwego rwo kwanga guhura n'abagore, Nzamwita yubatse uruzitiro rurerure ku buryo nta muntu wapfa kwinjira mu rugo rwe uko yiboneye atabanje guhabwa ikaze kwa Nzamwita.

Nzamwita yagize ati "Ndifungirana hano imbere y'uruzitiro kugira ngo hatazagira umugore unsanga hano. Ntabwo mba nshaka ko umugore uwo ariwe wese yagana aho ndi kuko bintera ubwoba."

Abaturanyi ba Nzamwita cyane cyane abakobwa n'abagore nabo bemeza ko batazi mu rugo rw'uyu mugabo w'imyaka 71 ndetse iyo bashaka kumufasha bashyira ibyo bamuzaniye kure hanyuma bakagenda akaza agatora ibyo bamuzaniye.

Nzamwita yubatse ahantu yajyaga asohokera akaruhukira ndetse akareba aho isi igeze ariko inzu abamo yaje gusaza muri iyo myaka 55 amaze aba mu nzu kugira ngo adahura n'abantu b'igitsina gore.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133289/kubwo-gutinya-abagore-agejeje-imyaka-71-nta-numwe-aravugisha-133289.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)