Kuki abaraperi bi Kigali badakunze kugira ab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rimwe cyangwa se kabiri ni bwo humvikanye inkuru z'abaraperi bashyize umukono ku masezerano barimo Fireman [Godson] wigeze gusinya amasezerano muri Label y'ahahise Super Level ya Richard na nyakwigendera Jay Polly wigeze gusinya muri Touch Record ya Mutesa.

Jay Polly yigeze no kuba muri Label ya The Mane atamazemo igihe kinini atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Hari umwe mu baraperi bigeze gufashwa n'umuvandimwe we amukorera zimwe mu ndirimbo zamenyekanye, ariko atangiye kubona umuziki ubyara amafaranga baratandukanye umwe aca inzira ze.

Uburyo bamwe bagiye batabwa muri yombi mu bihe bitandukanye, biri mu bituma benshi mu baraperi badakunze kugira abajyanama mu muziki.

Hari n'abavuga ko injyana bakora atari buri wese wabasha kwisanisha nayo ngo acunge neza umutungo cyangwa se ngo akurikirane ibikorwa by'umuziki we.

Rimwe na rimwe abasore bo muri Tuff Gangs bageragezaga no kwisanisha n'ibyo baririmba batangira kuvugwaho imyitwarire itari myiza irimo ubusinzi, kurwana no gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi.

Mu 2012 bananiranywe na Hakizimana Murerwa Amani wiyise P FLA bamushinja kwitwara nabi, havuka inzigo ikomeye batangira no gutukana byeruye ibitutsi bya mpangara nguhare mu ndirimbo.

Ubwo Tom Close yegukanaga Primus Guma Guma Super Star ya mbere mu 2011, abakunzi ba Jay Polly batishimiye ibyavuye mu irushanwa, bateye amabuye ku rubyiniro byitirirwa Tuff Gang yose bamwe bati 'niko babaye'.

N'ubwo byavugwaga ko abagize Tough Gangs bafite imyitwarire idakwiye umuhanzi, ntabwo byababujije gukomeza gukundwa dore ko mu 2014 Jay Polly yegukanye PGGSS IV, Bull Dogg yitabiriye iri rushanwa kenshi ndetse na Fireman yarigiyemo inshuro imwe.

Mu baraperi batanu babaye muri Tough Gang, Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg ni we wenyine wahonotse ipingu na gereza.

Yabanye igihe kinini na bagenzi be n'ubwo bacishagamo bakamara igihe ntawe uvugana n'undi.

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi batandukanye ntiyigeze na rimwe akorana n'umuraperi runaka waba uzwi, cyangwa se ngo nawe yumvikane mu itangazamakuru avuga ko hari uwo yafashije.

Uyu mugabo yemera ko abaraperi ari bo ba mbere bafite abafana benshi 'hano muri iki gihugu'.

Atanga urugero rw'ukuntu Jay Polly yigeze gushimuta igitaramo Davido yakoreye i Kigali mu 2018, bikagera aho uyu muhanzi amwiyambaza akamusanga ku rubyiniro mu rwego rwo kugaragaza ko hari ubumwe.

Avuga ko igikundiro cy'abaraperi kinabonekera ku bahanzi barimo Riderman, Ama G The Black n'abandi.

Muyoboke yavuze ko hari igihe kimwe yabonye ikiraka agikorana na Jay Polly, ariko ko bitewe n'ukuntu yari yambaye nk'abaraperi ababahaye akazi bagizemo gushidikanya.

Yavuze ko Jay Polly yakoze igitaramo gikomeye, uwari wabatumiye aratungurwa cyane' yibaza niba ariwe yashidikanyagaho ubushobozi bwe. Muyoboke yemera ko abaraperi bagira abafana benshi, ariko 'ntibagira Management'.

Uyu mugabo avuga ko mu bahanzi bagiye bakorana yagiye ashingira 'ku mpano ndetse n'ikinyabupfura' ariko ibi benshi mu baraperi ntibabyujuje.

Ati "Niba udafite ikinyabupfura, udafite n'impano ntago byakunda. Rero muri ibyo ng'ibyo habura iki mu baraperi bacu?

Avuga ko nta muraperi wakabaye yisanisha n'abanyamerika, ahubwo akwiye gukora umuziki atekereza cyane cyane ku kuba ari umunyarwanda.

Yavuze ko iterambere yose rishoboka, igihe umuhanzi yakunze ibyo akora kandi akagira ikinyabupfura.

 Â Ã‚ 

Muyoboke Alex avuga ko abaraperi mu Rwanda batakunze kugira abajyanama mu muziki kubera imyitwarire yabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133064/kuki-abaraperi-bi-kigali-badakunze-kugira-abajyanama-mu-muziki-133064.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)