Kuki icyamamare gishakanye n'umu Diaspora hit... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese ko abatarashaka babure kumanuka kwirambagiriza abasore ngo havuzwe ibi na biriya?

Uhereye kuri Safi Madiba wa Judith Niyonizera ukageza kuri Sintex wa Chadia hagiye havugwa amagambo atari meza mu matwi y'inkumi ziba zishakira kurongorwa n'abasore bahora ku mashusho. Mbese bamwe bitwa abatwitsi.

Ku itariki 1 Ukwakira 2017 nibwo Safi Madiba yakoze ubukwe na Judith Niyonizera. Safi yari yaratandukanye na Urban Boyz asigaye yikorana umuziki ku giti cye. Byasabye imyaka ibiri n'amezi abiri kugirango abone ibyangombwa byo kujya gutura no gukorera muri Canada. Igihugu benshi mu banyafurika ubizima bwabihiye baba barota kuzukirayo. 

Mu ntangiriro za 2020 nibwo Safi Madiba yerekeje muri Canada agezeyo hatangira kwaka umuriro waje kugeza kuri Gatanya iciye mu buryo bw'amategeko. Iyi gatanya yagiye mu buryo ku itariki 25 Mata 2023 nibwo umunyamategeko witwa Bayisabe Irene yambwiye ko byarangiye kandi byujujwe aka ya mvugo yo muri Bibiliya. 

Uriya munsi yari yajyanye na Judith Niyonizera, umukunzi we mushya berekeza gufata impapuro zirangiza gatanya ku buryo buri wese ari'Divorced' mu buryo bw'amategeko. Nyuma y'iyi tariki yaba Judith cyangwa se Safi bemerewe gushaka kuko amategeko arabibemerera. 

Uhereye mu 2017 kugeza mu 2023 ni imyaka 6 y'amacenga n'amayeri yagejeje Safi muri Canada kugirango yibonere Visa kuko nubundi byaje gucamo arayibona.

Safi na Judith batandukanye nyuma y'imyaka 6

Ariko rero usibye aba hari abandi bashakanye bigenda neza na nubu babana nk'umugore n'umugabo. Umunyamakuru Edman wakoraga kuri Prime Tv yashakanye na Mugisha Elisabeth usanzwe akora umuziki wa Gospel akaba azwi ku izina rya Liza. Ishimwe Edson wiyitaga Edman yashakanye na Liza mu mpera za 2021 mu bukwe bwabereye kuri Jali Garden mu mujyi wa Kigali.

Byari ibirori bibereye ijisho. Uyu mukobwa atuye muri Canada. Mu 2022 yahise atwara uyu mugabo we bajya kubana akaramata. Nyuma y'amezi ane bageze muri Canada bahimbye ikinyoma cyo gutandukana noneho itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga zibatiza umurindi kirasakara.

Nyamara bari mu nzu imwe bakora ibiganiro kuri Live ya Instagram kubera ko uyu Liza yari afite indirimbo nshya ashaka ko isohoka iga igikuba nubwo uwavuga ko yaguye mu mazi ataba abeshye.

Amakuru yabaga ahari ya nyayo nuko yari amayeri bahimbye bazi ko azafata yo guhimba ikinyoma cyo gutandukana. Twebwe twabaga tuzi ukuri tukicecekera kuko imyidagaduro ni uku ikorwa. Uratwika hagashya cyangwa se wowe ukitwika bigahwaniramo.

Edman na Liza babanye neza muri Canada

Kuri ubu Edman na Liza barabana nk'umugore n'umugore rwose nta kibazo bafitanye kuko Edman azi neza ubuzima yarimo mu mihanda ya Kigali. Abatazi iby'imyidagaduro bakibona aya makuru batangiye gucira urubanza abasore b'I Kigali ngo ni Visa yigenderaga ntibamenye ko n'urukundo rukora kandi rugasagamba.

Horaho Axel abanye neza na Nicole

Ku itariki 18 Kamena 2022 Horaho Axel wakoraga neza amakuru y'imikino yagiye gutura muri Amerika asanze umugore we Masera Nicole Nirira usanzwe utuye muri Amerika. Basezeraniye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye mu majyepfo y'u Rwanda ku itariki 18 Werurwe 2021.

Bakoze imihango y'ubukwe bwo gusaba n'imbere y'idini mu ntangiriro za Kamena ya 2022 ibirori byabereye mu majyepfo y'u Rwanda. Aba babanye neza kandi nta nkuru zo gushwana zari zabavugwaho ku buryo bikwiriye guha isomo izindi nkumi imyaka yajyanye kuba zamanuka zikaza kwishakira abasore b'i Kigali bakibanira dore ko nta kiza nko kubana n'uwo muhuje byose.


Bahati na Cecile basezeranye kubana akaramata

Ejo bundi twinjira mu mpeshyi hakwirakwiriye ibiganiro kuri shene za YouTube zitandukanye byibasiraga Habiyambere Jean Baptiste uzwi nka Bahati Makaca. Bavuga ko ashatse umucyecuru, abandi bati: 'Ashatse Visa'. 

Benshi mu babivugaga ni abo bagendanye bagakorana ibiganiro dore ko mu myaka nka10 Bahati atasibye mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye. Bivuze ko abo yakamiye nibo bamwihindutse baramutamarana karahava. Niko isi iteye!

Yewe nta nubwo babashije gutaha ubukwe bakomeke kuvugira iyo mu biganiro batanazi ikijya mbere. Ku itariki 05 Kanama 2023 ni bwo Bahati na Cecile basezeranye imbere y'Imana muri Noble Family Church, itorero rya Apotre Mignonne Kabera. InyaRwanda yari ihari dore ko yamuherekeje kuva mu murenge kugeza ku isezerano rya nyuma ryo mu rusengero. 

Bahati afashe indangururamajwi yavuze amagambo arimo ikiniga, agahinda no gukurira inzira ku murima abamuteze iminsi bose. Yagize ati: 'Abavuga ko hari ibyo nakurikiye baribeshya nzagukunda iteka'. 

Hano murabyumva ko yajombaga ibikwasi ba bandi bamuteze iminsi ko akurikiye Visa. Bahati yabwiye Inyarwanda ko we ari we n'umugore we bashobora gusobanura urukundo bakundana naho abavuga tubareke kuko ntawabuza inyombya kuyomba.

kSintex na Shadia basezeranye kubana akaramata

Ku itariki 24 Kanama 2023 nibwo Sintex yasezeranye na Keza Shadia w'imyaka 36 utuye muri Canada. Keza Chadia na Sintex, Umurenge wabo witabiriwe n'abantu 10 ku mpande zombi.

Byabanje kugirwa ubwiru birangira InyaRwanda ibimenyesheje abanyaRwanda bose bakurikira amakuru y'ibyamamare. Uyu mugore yahuye n'uruva gusenya akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva akiri umwana w'imyaka 7 y'amavuko nyuma yo kubura ababyeyi be bishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi. Yabaye ku muhanda imyaka irindwi aza kujya muri Uganda kwa nyirasenge.

Agezeyo nyirasenge yaramutoteje amushora mu buraya nabwo ayo yakuyeyo akayamwambura. Mu 2003 afite imyaka 18 Keza yashakanye n'umugabo wamuhohoteye ku buryo yamusigiye inkovu z'inkoni zigeretseho kumusambanya ku gahato. Mu 2009 bimukiye mu Bwongereza. Uyu mugabo yakomeje kumuhohotera baza gutandukana mu 2014 amusigiye abana babiri. 

Keza yaje kwimukira muri Canada ashinga umuryango urwanya ihohoterwa yise'Shine the light on woman abuse'. Ntabwo inkuru y'urukundo rwe na Sintex yavuzwe mu itangazamakuru ariko ubukwe bwabo babuhisha babugaragaza buzavugwa kuko ntiwatwika inzu ngo uhishe umwotsi. 

Nyuma y'uko Sintex na Keza Shadia bashyingiranywe hacaracaye amakuru ya Visa nyamara kami ka muntu ni umutima we. Yaba Sintex akeneye impinduka mu buzima yari arimo hano i Kigali butoroshye ndetse na Keza Shadia akeneye umuhoza amarira yarijijwe kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 36 akibabara amanywa n'ijoro kubera ibikomere yasigiwe n'ihohoterwa yakorewe mu myaka itandukanye.

Kuki havugwa VISA?

Nibyo ubuzima i Kigali buragoye ku badafite uturimo tw'amaboko. Ku bahanzi ababona akazi mu bitaramo ni abo zereye cyangwa se abafite abazi gukomanga ahantu hose. 

Ni byo rero kuba umusore ugomba kwambara neza, ukarya neza, iryo cupa ntiribure ku meza kandi ukaba usabwa kujya muri studio ntabwo ari buri musore cyangwa se inkumi yabyishoboza kuko i Kigali ntibyoroshye. Niyo mpamvu umusore cyangwa se inkumi ibonye umu-Diaspora idatekereza kabiri. Uti ese kubera iki?

Ejo bundi turi gushyingura papa wa The Ben, mukuru we witwa Dan, imfura iwabo yatanze ubuhamya bwavamo isomo. Yagize ati: 'Nagiye muri Amerika ari The Ben umpaye itike. Ubu maze imyaka itanu. Ntunze arenga miliyali n'igice mu mafaranga y'u Rwanda. Murumva ko data yatwigishije gukora kandi ntituzamutenguha'. 

Ibaze niba uyu Dan uhamaze imyaka itanu yikomanga mu gatuza noneho The Ben uhamaze imyaka 12 we za miliyali atunze nubwo atajya azigamba ariko ibyo akora byerekana ko yarenze uruhombero. Na we se ko atacyemera akazi ka miliyoni 10 Frws mu gitaramo. Utazanye miliyoni 30 Frws ku meza ntabwo muvugana ngo muhuze.

Amazu menshi afite, ibibanza, n'ubundi butunzi afite abasore yasize hano I Kigali baracyatega moto babanje gukatuza nabwo ntabwo bapfa gutega bisaba ko bagiye muri gahunda zirimo agarura ya yayandi ya moto. Uru ni urugero rwiza rw'umusore, inkumi ubuzima buri kugenda bwanga ko iyo abonye umu-diaspora nta kabuza itara riba ryatse. 

Reka mbahe urugero rw'umusore wacuruzaga imyenda mu Biryoyo, Nyamirambo. Isoko bararisenye abura igishoro cyo kujya mu mujyi cyangwa se Kimisagara. Yahise ajya gukorera 45,000 Frws ku kwezi mu kabari.

Reka hazasohokere inkumi imyaka y'ubukure yajyanye ivuye muri Amerika, ikubite amaso wa musore usa neza, ufite ibizigira, inkumi imwaka nimero za telefoni. Icyari cyamuzanye ni ukwishakira umugabo kuko we ntashoboye kuza guhatana n'ibyamamare icyapfa ni umugabo.

Umukobwa atashye yatangiye kwiteretera wa musore wabaga mu nzu y'icyumba na Salon. Byarakomeye barakundana. Umukobwa yimura umusore anamukura mu kabari amukodeshereza inzu 'apartement' isa neza, ayishyiramo televiziyo ya rutura, amugurira internet idacika amuha ayo kurya umusore ijigo riraza nawe abaho nk'ufite umu-diaspora. 

Vuba aha bakoze ubukwe bajya mu murenge, wa musore amutera inda ndetse umukobwa agiye kwibaruka ariyo mpamvu byihutishije ibyangombwa bya wa musore watoraguwe mu kabari ubuzima bwarabaye icuraburindi.

Uyu munsi tariki 31 Kanama 2023 mu ndege zijya muri Amerika uyu musore araba arimo asanze ikibaruta. Ngayo nguko uko abasore n'inkumi z'aba-Diaspora bari kugenda bakura ku cyavu abasore n'inkumi z'inaha. Ntabwo bikwiriye ko Judithe na Safi kuba byaranze n'abandi bose bizanga kuko twaberetse ingero z'ababanye neza kuko erega n'i Kigali gatanya zirahari kandi ingo zibanye neza nizo nyinshi kurusha izirara zishya. 

Nuko itangazamakuru rikunda byacitse. Ubuse Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira ntibabanye neza muri Amerika? Clarisse Karasira na DeJoie ntibaryohewe n'urushako. Imitoma iravuza ubuhuha amanywa n'ijoro. 

Ntabwo inkuru imwe ishobora guca igikuba kuko inkuru nyinshi nziza zerekana imibanire ya Diaspora n'ab'i Kigali nizo nyinshi usibye igitotsi kitambika mu mubano nk'uko biba n'ahandi. N'impanga zirashwana kandi zaravutse mu nda imwe.


Patient Bizimana ameranye neza n'umugore we. Yagiye muri Amerika mbere ya Serge Iyamuremye nawe wasanze umugore we. Ku itariki 30 Ukwakira 2022 ni bwo yasangije abamukurikira ko yageze muri Amerika.


Clarisse Karasira n'umugabo we babanye neza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133854/kuki-icyamamare-gishakanye-numu-diaspora-hitegwa-visa-133854.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)