Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 16 May 2020, inkuru nziza yaramanyekanye ko Felesiyani Kabuga, ruharwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk'umuterankunga mukuru watanze amafaranga menshi agura intwaro zakoreshejwe ndetse no gutera inkunga RTLM yafatiwe mu gihugu cy'Ubufaransa nyuma y'imyaka myinshi yihishahisha.

Nyuma y'imyaka itatu Urukiko rwasigariwe guca imanza zasizwe n'urukiko rw'Arusha (IRMCT) rwanzuye ko adashoboye kuburana kubera impamvu z'ubuzima.

Kabuga w'imyaka 90 ntabwo ariwe ufite imyaka myinshi waba ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside ndetse n'ibyaha byibasiye inyoko muntu. Umwaka ushize uwari ushinzwe kurinda inkambi anabarizwa mu mutwe witwaraga nk'interahamwe w'abanazi SS Josef Schütz icyo gihe wari ufite imyaka 21 akaburanishwa umwaka ushize afite imyaka 101. Josef Schütz yakatiwe gufungwa imyaka itanu ashinjwa ko yarindaga ahicirwaga abantu bityo ko yari ashyigikiye uwo mugambi. Nta cyaha cyahamwe Josef Schütz cyuko hari umuntu yishe ahubwo yahamwe n'icyaha cyo kurinda ahakorerwaga ubwicanyi.

Josef Schütz yitabye urukiko inshuro zisaga 30 ndetse n'urubanza rugasubikwa inshuro nyinshi ariko amaherezo urubanza rugezwa ku musozo akatirwa imyaka itanu.
Abanyarwanda baratunguwe ubwo mu cyumweru turimo gusoza hasohotse itangazo rivuga ko urukiko rw'ubujurire rwa IRMCT rwanzuye ko Kabuga atakiburanishijwe kubera ikibazo cy'ubuzima.

Ibi byaje gutungura Abanyarwanda ndetse n'isi muri rusange kuko ntibyumvikana uburyo umuterankunga wa Jenoside uregwa ibyaha bigera kuri birindwi byose bidasaza bijyanye na Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu yareka kuburanwa mu gihe abarindaga ahari inkambo zicirwagamo abantu bafite imyaka icumi kurusha iya Kabuga baburanashwa ibyaha bakoze mu myaka 78 ishize.

Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, guhamagarira abantu mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza nubwicanyi nkibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi wa Guverinoma yu Rwanda, aganira n'Ikinyamakuru Igihe Madame Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwubaha uyu mwanzuro nubwo ubabaje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'U Rwanda rwubaha umwanzuro wafashwe nUrukiko rwUbujurire wo kuba ruhagaritse byigihe kitazwi kuburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien, gusa ntibishimishije ku bazize nabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Gusa na none, Kabuga aracyari umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye.

Imyaka isaga itatu Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atawe muri yombi. Yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020.

Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye zumutima nibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye.

Ntabwo ari Josef Schütz gusa waburanishijwe akuze kuko tariki ya 20 Ukuboza 2022, inzego z'ubutabera zo mu budage zaburanishije umukecuru w'imyaka 97 Irmgard Furchner wari umunyamabanga w'umukuru w'abicanyi aho yakatiwe ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Nubwo Irmgard Furchner yakatiwe igifungo cy'imyaka ibiri isubitswe, nibura yagejejwe imbere y'ubutabera.

Ni urugero IRMCT yagakwiye kwigira ku budage

The post Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kurekura-kabuga-ngo-ni-uko-ashaje-ni-agahomamunwa-abo-arusha-imyaka-icumi-bishe-abayahudi-baraburanishwa-no-muri-iki-gihe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kurekura-kabuga-ngo-ni-uko-ashaje-ni-agahomamunwa-abo-arusha-imyaka-icumi-bishe-abayahudi-baraburanishwa-no-muri-iki-gihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)