Urutonde rw'ibyamamare 10 bikomeye ku Isi bibana n'indwara zidakira, ruhuriweho n'abahanzi, abanyamideli, abakinnyi ba filime n'abandi bakoze ibishoboka mu kwivuza nyamara bikababera iby'ubusa:
1. Lil Wayne
Dwayne Carter wamamaye cyane nka Lil Wayne, umuraperi w'icyamamare afite uburwayi bw'igicuri (epilepsie) guhera akiri umwana ndetse gikunda kumufata ku buryo butunguranye, hakwiyongeraho kuba afata ibiyobyabwenge bikaba ibindi.Â
Lil Wayne abana n'ubu burwayi ndetse mu minsi yashize byigeze gutuma indege ye ihagarara mu nzira itageze aho igiye kubera ko yafatiwe n'igicuri mu nzira.
2. Charlie Sheen
Charlie w'imyaka 57, ni umukinnyi wa filime n'umunyarwenya, yibanira n'agakoko gatera Sida (HIV) ndetse ku munsi w'ejo yatangaje ko ubuyobozi bwigeze gushaka kumukurikirana kuba yarahishe babiri mu bakunzi be iby'ubwo burwayi bwe.
3. Selena Gomez
Umuhanzikazi w'icyamamare akaba n'umukinnyi wa filime byahiriye, Selena Gomez, ni umwe mu barwaye indwara zidakira, we iyo arwaye yitwa Lupus, indwara yangiza ubudahangarwa bw'umubiri w'umuntu ku buryo umubiri uba utakibasha kurwanya utu mikorobe dutandukanye usanzwe ufite ubushobozi bwo kurwanya. Iyi ndwara yangiza uturemangingo tw'umubiri w'umuntu (Cells, cellules) ituma umuntu agira uburibwe mu ngingo no mu bindi bice by'umubiri, niyo izahaje Selena Gomez.
4. Jada Pinkett Smith
Icyamamarekazi muri sinema, Jada Pinkett Smith, umugore w'icyamamare Will Smith, nawe abana n'uburwayi budakira bwita 'Alopecia' butuma uburwaye apfuka imisatsi igashiraho ndetse ntiyongere kumera ukundi.Â
Ubu burwayi kandi nibwo bwabaye imvano y'ibintu bidasanzwe byabereye mu birori bya Oscars Awards 2022, ubwo Will Smith yakubitaga urushyi Chris Rock imbere y'imbaga amuziza ko ateye urwenya ku mugore we Jada ko atamera umusatsi nyamara ari uburwayi. Jada Pinkett Smith yatangiye kurwara iyi ndwara kuva mu 2015.
5. Bruce Willis
Umukinnyi wa filime w'icyamamare, Bruce Willis, wakunzwe na benshi muri filime ze zitandukanye zirimo 'Taken', 'Die Hard', Pulp Fiction' n'izindi nyinshi, nawe abana n'uburwayi budakira bwitwa 'Dementia' bumutera kwibagirwa. Iyi ndwara yo kwibagirwa kandi yanatumye Bruce Willis ahagarika gukina filime ku myaka 68 nyuma y'imyaka 37 yari amaze azikina.
6. Kim Kardashian
Umunyamideli kabuhariwe, akaba n'umuherwekazi, Kim Kardashian wahoze ari umugore w'icyamamare Kanye West, nawe nubwo akunze kugaragara nk'umunyabirori we n'umuryango we, ku dushya twinshi bahorana, ntibimubujije ko yirwariye indwara y'uruhu idakira bita 'Psoriasis' ifata uruhu rukazaho amabara ndetse rukanavuvuka, icyo umuganga akora gusa ni ugutanga imiti ituma byoroha.
7. Angelina Jolie
Icyamamarekazi muri sinema akaba n'umushabitsi ndetse ni umwambasaderi wa UNICEF, Angelina Jolie, afite uburwayi bwitwa Endometriosis, ubu ni uburwayi bufata abagore, aho usanga hari ibice bisanzwe byibera muri nyababyeyi byarimutse bikajya aho bitagenewe, ibi bigatera ibibazo mu mubiri.Â
Ubu burwayi kandi bubuza abagore kubyara dore ko abenshi babufite iyo batwite inda zivanamo, ibi nibyo byatumye Angelina Jolie ahitamo gufata abana 6 akabarera nyuma yo kubona ko amahirwe ye yo gutwita ari macye.
Si iyi ndwara yonyine gusa Angelina Jolie abana nayo gusa,kuko anarwaye kanseri y'amabere. Ni imwe mu ndwara karande mu muryango we, niyo mpamvu Angelina Jolie nawe yagize amahirwe make yo gusanga afite ibyago byo kuyandura, ndetse kugeza ubu akaba yaribagishije amabere yombi nubwo nta cyizere ijana ku rindi yari yagira cyo kutazarwara kanseri.
8. Magic Johnson
Yahoze ari umukinnyi ukomeye wa Basketball, muri 1991 ni bwo yatangaje ko abana na virusi itera Sida (HIV) ndetse kuri ubu atagikina Basketball yabaye umushabitsi n'umuvugizi ku bukangurambaga bwa SIDA na HIV.
9. Michael J. Fox
Umukinnyi wa filime z'urwenya, Michael J. Fox nawe abana n'indwara idakira. Indwara afite yitwa 'Parkinson's', ni nayo yahitanye Mohammed Ali wari icyamamare mu iteramakofi, iyi yo ni indwara ituma umuntu ashobora kugira imitsi idakomeye, kuba watangira kudidimanga mu gihe uvuga n'ibindi.
10. Toni Braxton
Umuhanzikazi Toni Braxton, wamamaye mu njyana ya R&B wanatwaye ibihembo birimo Grammy Award kubera indirimbo ye yise 'Unbreak My Heart', nawe afite uburwayi bumwe na Selena Gomez kuko arwaye Lupus ndetse yagiye ajyanwa mu bitaro inshuro nyinshi kubera ubu burwayi.