Madamu Jeannette Kagame yatunguwe, Sinach asi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igiterane cy'abagore 'All Women Together' gitegurwa na Apotre Mignonne Kabera cyasojwe mu buryo budasanzwe hizihizwa isabukuru y'umufasha w'umukuru w'Igihugu Madamu Jeannette Kagame, naho Sinach yizeza abagore.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, abagore barenga 5,000 bitabiriye isozwa ry'iki giterane, batunguye Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, bamwereka urukundo rudasanzwe bamwifuriza isabukuru nziza, ndetse bamubwira amagambo yuje urukundo.

Mu byishimo byinshi Madamu Jeannette Kagame yabashimiye urukundo bamweretse, atangaza ko bishimira uruhare rwa 'Women Foundation Ministries' itegura iki giterane, ikomeje kugira mu kuzamura ubushobozi bw'umugore.

Yagize ati '
Ubwo u Rwanda rufite ba nyampinga bangana namwe turahirwa. Ibikorwa bya Women Foundation Ministries, bifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza n'iterambere ry'umuryango nyarwanda. Iyo wubatse ubushobozi bw'umugore uba wubatse umuryango bityo ukaba uteje imbere igihugu.'

Madamu Jeannette Kagame kandi, yanashimye Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle Mignonne Kabera, avuga ko ubutumwa batanga buri mu mirongo ngenderwaho y'igihugu, yongeraho ko ntako bisa gusoreza umunsi mu Iteraniro ry'abategarugori.

Ati 'Ubutumwa mutanga busubiza imwe mu mirongo ngenderwaho y'igihugu. Ntako bisa gusoreza umunsi mu iteraniro nk'iri ry'abategarugori babereye Imana, bareye u Rwanda.'

Madamu Jeannette Kagame, yasabye abitabiriye iki giterane guharanira ubumwe, urukundo kutikuza ndetse no kwishyira hejuru, abasaba kwimakaza urukundo muri byose ahita atanga urugero ruboneka muri Yohana 4:16.

Yagize ati 'Intego nyamukuru y'ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo. Urukundo ruturanga muri byose twange ikibi, duharanire kubaka aho gusenya maze tube rya tabaza rimurikira bose rikanirukana umwijima. Yohana 4:16 Haravuga ngo 'Imana ni urukundo, urukundo niryo shingiro rya byose, bityo tugomba kubiharanira nkuko Bibiliya ibidutoza.'

Akomeza agira ati ' Nk'abakiristo bumva neza ijambo ry'Imana nta na hamwe Bibiliya ivuga ko ikinyuranyo cy'urukundo ari uwango ahubwo ahatari urukundo harangwa kenshi n'umwiryane, kwikuza, kutubaha kudaca bugufi no kutabasha kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe kandi ibi byose binyuranye n'icyo urukundo rw'Imana rusobanuye.''

Mu gusoza iki giterane kandi, Umushumba wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera Alice, yageneye impano umufasha w'umukuru w'igihugu, ku bw'isabukuru yagize ku wa 10 Kanama, anamushimira ko yemeye kwakira ubutumire bwa Women Foundation Ministries.

Sinach yasigiye ikizere abagore bitabiriye 'All Women Together'

Umuranyi Osinach Kalu Okoro Egbu umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza nka 'Sinach' yakiranywe urugwiro rwinshi muri iki giterane cy'abagore, Apotre Mignonne amwakira avuga ko ari umushyitsi waturutse muri Nigeria wamamaye cyane ariko uca bugufi.

Yagize ati "
Ni umushyitsi wacu wavuye muri Nigeria. Afite n'ubuhamya. Kimwe mu byatumye mukunda ni uko yaje mu Rwanda ariko anyizeza ko azagaruka ataje gutembera. Ntiyaje mu giterane ahubwo yaje mu bandi babyeyi.''

Sinach uzwi mu ndirimbo zirimo 'I Know who I am ' yashimye Apôtre Alice Mignonne Kabera yise 'umuvandimwe' wongeye kumutumira mu gihugu avuga ko kirimo abanyarugwiro.

Ati 'Igihugu cyanyu ni cyiza. Abantu barakundana. Mwakoze cyane.'' Mbere yo kuririmba yabanje kuganiriza abitabiriye iki giterane, yibanda ku buryo abakiritso bakwiye kubaha ubutumwa bw'ihumure.

Ati 'Imana yambwiye kubabwira ko igihe kitararangira. Imana yiteguye kongera gusuka mu mperezo yawe. Hari ikintu kigiye guhinduka mu buzima bwawe. Mu myaka 2000 ishize Yesu yishyuye ikiguzi cya byose. Yaguhaye intangiriro nshya. Ahazaza harizewe kurusha ahahise.''

Sinach yabasabye kwiyaturaho amagambo meza yo gukira no kurushaho kugendererwa n'Imana mu myaka iri imbere. Ati 'Aho bagusubije inyuma, bagiye kukwemera. Ugiye kugera ku rundi rwego. Ndi umunyamugisha, uri umunyamugisha.''

Sinach yafashije abitabiriye iki giterane kugisoza mu byishimo byinshi, bafatanya kuramya Imana mu ndirimbo zirimo 'There's an Overflow', 'I'm Blessed', 'Rejoice', 'The name of Jesus', 'Way Maker'' na 'I Know who I am.'


Sinach yasoreje ku ndirimbo 'I Know who I am'' yamwubakiye izina ku rwego mpuzamahanga, iyi ndirimbo iri mu zakunzwe cyane mu myaka ya 2015. Iyi ndirimbo yishimiwe cyane, abantu bose bava mu byicaro byabo. Amatara ya KCC aragabanywa, hacanwa amatoroshi ya telefoni.

Sinach w'imyaka 51 akaba n'umwe mu bahanzi batunze agatubutse ku mugabane w'Afurika yashimye abamweretse urukundo agira ati 'Murakoze Rwanda, murakoze Kigali.'' Yahise aherekezwa n'amashyi menshi cyane n'akaruru k'ibyishimo.

Madamu Jeannette Kagame yatunguranye mu giterane 'All Women Together' cyasorejwe muri Kigali Convention Center

Apotre Mignonne Kabera yageneye impano Madamu Jeannette Kagame, uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko tariki 10 Kanama

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Women Foundation Ministries itegura igitera ngarukamwaka 'All Women Together'

Apotre Mignnone Kabera yavuze ko Sinach nubwo ari icyamamare yicisha bugufi cyane

Sinach yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y'imyaka isaga itanu

Sinach yahagurukije imbaga y'abagore barenga ibihumbi bitanu bitabiriye igiterane 'All Women Together'


Indirimbo zirimo 'I know who i'am' yakoze mu 2015, zatumye abagore bahaguruka bararamya 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133078/madamu-jeannette-kagame-yatunguwe-sinach-asigira-icyizere-abagore-bitabiriye-all-women-tog-133078.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)