Ubutumwa bwa mama wa The Ben ,Mbabazi Esther mu muhango wo gushyingura umugabo we yagize ati:'Warakoze mugabo mwiza gutuma mba umubyeyi w'abana beza twabyaranye. Ni iby'agaciro kandi ni umugisha. Nzahora nkwibuka iteka.'Â
Yakomeje agira ati:'Ndashima Imana ko Papa Dan twahuriye mu rusengero tutahuriye mu kabari'.
Uyu mubyeyi mu kiniga kinshi yavuze ko hari abana yareze bamunyuze mu biganza abarera neza.Ati'Nari nzi ko ndi umukobwa ntazashaka ariko Papa Dan yarabikoze mba umubyeyi. Abana ni umugisha mbasabiye ko mwazagira iherezo ryiza. Mfite urukumbuzi ko tuzongera guhura'.
Mu marira menshi yateye indirimbo yitwa'Nkunda kumva amakuru noneho afatanya n'abandi bari bayizi kuyiririmba. Ni indirimbo igira iti:'â¦.Nzinjira mu murwaâ¦umunsi umwe nzawinjiramo nta mariraâ¦nta muruho ubayo n'intambara, nta n'indwara ishobora kubayoâ¦'.
Ubutumwa bw'abana
Uyu mubyeyi avuzwe ibigwi bw'ibyo yakoze akiri muri uyu mubiri ugaragara, abana be batanze ubutumwa bugira buti:'Papa Ntibyoroshye kubona icyo tukuvugaho muri iki gihe wadukuwemo n'iyaguhanze. Reka tugushimire urukundo, umurava n'ubwitange byakuranze mu gihe cyose. Ntiwari umubyeyi gusa ahubwo wari n'inshuti yacu ndetse n'umujyanama wacu muri byose. Tugusezeranyije ko abana bawe tuzasigarana umurage w'urukundo n'ubutwari, ubupfura n'ubugwaneza byakuranze. Ruhukira mu mahoro mubyeyi.'
Mbonimpa John yavutse kuri Subwanone Bernard na Ruzabera. Mu 1981 yashakanye na Mbabazi Esther babyarana abana 6, abahungu 4 n'abakobwa 2.
Se wa The Ben ,Mbonimpa John yabonye izuba ku itariki 10 Ukwakira mu 1960 atabaruka ku itariki 18 Kanama 2023 aguye mu bitaro bya Masaka nyuma y'iminsi aharwariye indwara y'umwijima.
Yavukiye muri Uganda. Yashakanye na Mbabazi Esther mu 1981 babyarana abana batandatu barimo babiri baje kuba abahanzi ndetse The Ben ahirwa n'umuziki arakundwa kuva i Kigali kugeza ahari umunyarwanda hose ku Isi.
John Mbonimpa yasezeweho mu cyubahiro kigomba umubyeyi wabyaye
Abavandimwe ba The Ben na mama we
Zizou Alpacino na Uncle Austin batabaye inshuti yabo, The Ben