Mama yacuruzaga agataro none yampinduriye ubuzima! Migi yatangaje umuntu wa mbere mu buzima bwe ashimira wamufashije nawe agafasha mama we
Uwari umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migi yatangaje umuntu ashimira mu buzima bwe bwose.
Ku munsi wejo hashize ubwo ikipe ya APR FC yatsindaga ikipe ya Marine FC ibitego 3-1, abafana ba APR FC batunguye Mugiraneza Jean Baptiste Migi bimukora ku mutima nawe agaragaza ibyishimo byuzuyemo abamarira.
Nyuma yo gutungurwa gutya Migi yaje kuvuga ko ashimira bikomeye Afande James Kabarebe wamuzanye mu ikipe ya APR FC avuye muri Kiyovu Sports. Migi yavuze ko icyo gihe mama we yacuruzaga agataro ariko amafaranga ya mbere yamuhaye niyo yahise abahindurira ubuzima kuko ngo bahise bapangamo iduka mama we ava ku muhanda.
Mugiraneza Jean Baptiste yagarutse kuri byinshi anashimira abafana bamutunguye ndetse avuga ko agiye gukomeza akazi ko gutoza. Migi yaje kwitangariza ko agiye gutangirira mu ikipe ya Musanze FC ariko yungirije uwitwa Sositene.
Â