Manishimwe Djabel waruri gutukwa cyane n'abafana ba APR FC yatangaje umutoza umwe rukumbi ashimira w'iyi kipe wamugiriye inama yo kwerekeza muri Mukuru VS - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Manishimwe Djabel waruri gutukwa cyane n'abafana ba APR FC yatangaje umutoza umwe rukumbi ashimira w'iyi kipe wamugiriye inama yo kwerekeza muri Mukuru VS

Rutahizamu wakiniraga ikipe ya APR FC ndetse ukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Manishimwe Djabel yashimiye umutoza wamugiriye inama yo kwerekeza muri Mukuru Victory Sports.

Ku munsi wejo hashize nibwo Manishimwe Djabel yerekeje mu karere ka Huye mu ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yo kuvuga amagambo kuri APR FC akijundikwa n'abakunzi b'iyi kipe batari bacye.

Uyu mukinnyi nyuma yo kwerekeza muri Mukuru Victory Sports yatangaje ko umutoza wamugiriye inama ari Ben Moussa watozaga ikipe ya APR FC umwaka ushize. Uyu mutoza yamubwiye ko Afhamia Lofti utoza Mukura VS ari umutoza mwiza ndetse uzamufasha kugera ku byo arimo kwifuza.

Manishimwe Djabel yanatangaje ko umuryango we ari wo wa mbere watumye yerekeza mu karere ka Huye ndetse n'umutoza wa Mukura Victory Sports ngo nawe yamusabye kuza bagafatanya kugirango amufashe kugera ku nzozi ze.

 



Source : https://yegob.rw/manishimwe-djabel-waruri-gutukwa-cyane-nabafana-ba-apr-fc-yatangaje-umutoza-umwe-rukumbi-ashimira-wiyi-kipe-wamugiriye-inama-yo-kwerekeza-muri-mukuru-vs/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)