Marina yongewe kuri Kenny Sol, Bushali na Dj... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, i Nyamirambo hagiye kubera igitaramo cyo gufungura ku mugaragaro akabari kagezweho kitwa 'B Lounge' aho abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Kenny Sol, Bushali na Marina bazataramira abazitabira.

Aba bahanzi bazafashwa n'umuhanga mu mwuga wo kuvanga umuziki Dj Brianne mu gususurutsa abitabiriye ibi birori. Kwinjira muri ibi birori ni ibihumbi 10,000 frw ugahabwa icyo kunywa ndetse ukabonana n'ibyamamare imbonankubone.

Joshua Umukundwa uri mu bateguye ibi birori yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cyo gufungura aka kabari 'B Lounge' ari amahirwe ku bakunzi b'ibi byamamare, bahoraga bifuza guhura nabo imbonankubone.

Yavuze ko iki gitaramo kizabera aho aka kabiri gakorera mu nyubako Basil Heights iherereye ku muhanda KN 168 St, kuva saa kumi n'ebyiri z'Umugoroba [06:00 PM].

Yagize ati 'Yego ni amahirwe y'abakunda aba bahanzi kuzahura nabo imbonankubone, byaba na ngombwa bagasangira. Ni saa kumi n'ebyiri aho dusanzwe dukorera i Nyamirambo mu nyubako Basil Heights ku muhanda KN 168 St.'

Yakomeje avuga ko uyu ari umwihariko w'aka kabiri wo kwakira ibyamamare, kenshi gashoboka kugira ngo abahagenderera banyurwe kurushaho. Yavuze ko kuva ku wa mbere tariki 14 Kanama 2023, bizeye ko hari abantu benshi bagiye kujya bagenderera Nyamirambo kubera serivise aka kabari gatanga.


Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa abantu, bazitabira igitaramo cyo gufungura akabari kagezweho 'B Lounge' i Nyamirambo


Umuraperi Bushali witegura gushyira hanze alubumu, ariteguye cyane gutarama mu gitaramo cyo gufungura ku mugaragaro 'B Lounge'


Marina yongerewe mu bazatarama mu gitaramo cyo gufungura 'B Lounge'


 Dj Brianne amaze iminsi ateguza abazitabira iki gitaramo kuzaryoherwa byikubye inshuro nyinshi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133090/marina-yongewe-kuri-kenny-sol-bushali-na-dj-briane-mu-bagiye-gutaramira-i-nyamirambo-133090.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)