Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yavuze ko gusimbuza Hakizimana Muhadjiri ntaho bihuriye no guterana amagambo na Rutanga cyangwa kuba yamusuzuguye.
Hari mu mukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-24 aho Police FC yaraye itsinzwe 1-0 na APR FC.
Mu gice cya mbere cy'umukino hagaragayemo gusa no guterana amagambo hagati ya Hakizimana Muhadjiri na Rutanga Eric ba Police FC.
Hari nyuma y'uko Muhadjiri yishe umupira Rutanga akamubwira asa n'umwereka ko yari gukora ibirenze aho kuwica, Muhadjiri byagaragaye ko yamusubije nabi ari naho Mashami na we yahise amuhamagara undi aho kumwitaba akoresha amaboko asa n'umubwira ati "hoshi genda", Mashami yahise ahagurutsa umukinnyi ngo ajye kwishyushya, Muhadjiri abibonye ahita abwira umutoza ngo amuzane amusimbure.
Igice cya kabiri kigitangira, Mashami yasimbuje abakinnyi 3 barimo na Muhadjiri.
Nyuma y'uyu mukino, Mashami yavuze ko gusimbuza Muhadjiri ntaho bihuriye n'ibyo yakoze ahubwo ari impinduka yabonaga ziri bumufashe cyane ko atari we wenyine wavuyemo.
Ati "Birumvikana umukino nk'uyu uba ufite igitutu cyinshi cyane, hari ibyo tuba tubona nk'abatoza abakinnyi bari mu kibuga batabona, Rutanga yamubwiye ngo kuki utakinnye hano undi ntiyamusubiza neza, birumvikana nanjye nk'umutoza nagombaga kwinjiramo kandi koko ibyo Rutanga yavugaga hari ibisubizo byinshi birenze ibyo yagiye gushakisha."
"Ariko ni umupira buriya hari ibyo yatekereje kandi rimwe na rimwe umukinnyi natwe tumushishikariza gufata ibyemezo ariko iyo adafashe ibyemezo byiza natwe dushobora kumuhwitura, ngira ngo kumukuramo si ndi mpamvu ni uko twagombaga gushakisha ibisubizo bitujyanna imbere, abakinnyi bihuta kandi si we wenyine wavuyemo kuko havuyemo Carnot, havamo Chukwuma."
Nubwo yanze kubyerurira itangazamakuru, amakuru avuga ko Mashami yababajwe n'iki gikorwa ku buryo umukino utaha uyu mukinnyi ashobora kutawukina.