Maurix Baru yakoze igitaramo cyitiriwe injyan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, Mbarushimana Maurice Jean Paul wamamaye nka wamenyekanye ku kazina ka 'Maurix Music', yakoze igitaramo cyitiriwe injyana nshya yahimbye yise 'AfroOpera'

Ni igitaramo yatumiyemo abataramyi batandukanye barimo Ben Nganji n'abandi bari baje gususurutsa abitabiriye iki gitaramo cyamurikiwemo injyana nshya ya 'Afro Opera' ikomoka kuri 'Opera' yomuriAustralia.

Iki gitaramo cyabereye kuri Hotel Apartment Hotel iherereye mu rugando rwa Kimihurura, cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye harimo abera bari baje gusogongera ku njyana nshya, inshuti za Maurix Baru,ndetsen'abandi.

Maurix Baru yaririmbye indirimbo ze ziri muri iyi njyana zirimo iyo yise 'Isi Iradukeneye'', 'Ngabira', 'Inzira', 'Give Me Your Hand' n'izindi nyinshi zashimishije benshi, bamwe bavuga ko ari ubwa mbere bumvishe injyana ya 'Opera' irimo 'Ikinyarwanda'

Maurix Baru yakorewe mu ngata na Ben Inganji uzwi kuri Radio Salus mu mukino yise 'Inkirigiti' anyura abitabiriye iki gitaramo cyayobowe n'Umunyamakuru Mutesi Scovia uzwi mu biganiro nk'inkuru zicukumbuye.

Maurix Baru yari aherutse kubwira InyaRwanda ko iki gitaramo yagiteguye mu rwego rwo kugira ngo abatarabashije kwitabira igitaramo yakoze muri Kamena, bazafashe kumva uburyohe bw'iyi njyana nshya yahimbye ayikomoye kuri Opera.


Maurix Baru yataramiye abitabiriye iki gitaramo yifashishije iyi njyana nshya 'Afro-Opera'

Ben Nganji yibukije abantu bya bihe yakoraga kuri Radio Salus



Abitabiriye iki gitaramo, bizihiwe cyane 
Scovia Mutesi uzwi mu itangazamakuru ari mu bayoboye iki gitaramo

AMAFOTO: Freddy-Rwigema/INYARWANDA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133087/maurix-baru-yakoze-igitaramo-cyitiriwe-injyana-nshya-yahimbye-yise-afro-opera-133087.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)