Maurix Baru yatumiye Ben Nganji mu gitaramo c... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi wumvikanye kenshi mu ndirimbo z'abahanzi ku mazina ya Maurix Music, ku wa 22 Kamena 2023 yakoze igitaramo cyubakiye ku muziki wa 'Afro-Opera', bamwe ntibabasha kukitabira bituma bamusaba gutegura igitaramo nk'iki kindi cyagutse.

Yabwiye InyaRwanda ko iyi njyana yiyeguriye ifite abakunzi benshi, biri mu bituma indirimbo acuranga zishimirwa na benshi, kandi n'ibiganiro yitabiriye mu bitangazamakuru binyuranye bikarebwa.

Uyu muhanzi afite itsinda ry'abanyamuziki bamucurangira, maze nawe akanzika. Ati 'Imyiteguro irarimbanyije. Abataragize amahirwe yo kubona 'Afro-Opera' ubushize ngiki igihe. Abatumiwe muri concert y'ubushize kandi nabo twazanyemo udushya murahishiwe.'

Maurix avuga ko azakora iki gitaramo ku wa 11 Kanama 2023 kuri Grazia Apartment Hotel ku Kimihurura, kandi azagihurura n'umunyarwenya Ben Nganji wamamaye mu mukino yise 'Inkirigito' watambukaga kuri Radio Salus.

Kwinjira ni 10.000Frw ndetse na 20.000Frw. Kandi ushobora gutangira kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.Noneho.com.

Maurix Baru si izina rishya mu matwi y'abakunzi b'umuziki Nyarwanda. Izina rye ryagize ubukana mu myidagaguro ubwo yarambikaga ibiganza ku mishinga y'indirimbo zakunzwe bukomeye.

Abinyujije muri studio ye yise 'Maurix Music Studio' yashyize ku isoko indirimbo nka 'Mbwira Yego' y'umuhanzi Tom Close imaze imyaka 10.

'Sindi indyarya' y'itsinda rya Urban Boys, 'Nakoze iki' y'umuraperi Riderman, 'Amahirwe ya nyuma' ya Mugisha Benjamin [The Ben] n'izindi nyinshi. 

Ni indirimbo yakoze akiri ku ntebe y'ishuri, biturutse ku rukundo rw'umuziki yakuranye rwakomotse ku babyeyi be bari abanyamuziki. 

Akiri muto Se wari umucuranzi wa gitari yakundaga kumujyana mu bitaramo by'umuhanzi Kagambage witabye Imana, kureba ibitaramo by'amakorali, abasaza baririmba ururimi rw'ikiratini n'abandi.

Yagize n'amahirwe akomeye yo kwiga gucuranga piano yiga mu iseminari, acurangira korali ndetse anahahimbira indirimbo zitandukanye.

Maurix yari umwe mu basore bakinaga umupira w'amaguru, ariko yaje gufata umwanzuro wo kwihebera umuziki, ibindi abishyira ku ruhande.

Yakoze umuziki mu buryo bwagutse ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, aho yayoboye Orchestre ya Kaminuza y' i Butare mu mwaka wa 2007-2008,

We n'abandi yatozaga kuririmba bagiye batwara ibikombe bitandukanye, ndetse Orchestre yari ayoboye yahagarariye u Rwanda muri Algeria.

Mu 2008 yatorewe kuyobora uruhando rw'abahanzi bo muri Kaminuza (Forum des artistes musiciens - UNR), anashinga studio ye yitwa Maurix Music Studio.


Maurix Baru yatangaje ko agiye gukora igitaramo yise 'Afro-Opera Concert' 

Maurix yaherukaga gukora igitaramo nk'iki mu rwego rwo kumvikanisha umwimerere w'iyi njyana


Mu gitaramo Maurix aherutse gukora yanatanze umusogongero w'indirimbo 'Dieu t'a béni le Rwanda'

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MAURIX BARU

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132777/maurix-baru-yatumiye-ben-nganji-mu-gitaramo-cyumuziki-wa-afro-opera-agiye-gukora-132777.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)