"Mbega Umukobwa usa na se" Umuhanzikazi Babo yifashishije ifoto ahagaze hagati y'ababyeyi be yabatakagije gusa abantu batunguwe n'ukuntu papa we ari muremure hafi kureshya na Dj Pius [AMAFOTO] - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Mbega Umukobwa usa na se' Umuhanzikazi Babo yifashishije ifoto ahagaze hagati y'ababyeyi be yabatakagije gusa abantu batunguwe n'ukuntu papa we ari muremure hafi kureshya na Dj Pius [AMAFOTO]

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Babo yongeye kugaragaza urukundo akunda ababyeyi be ndetse iba inshuro ya mbere yerekanye papa we umubyara dore ko yagiye yerekana mama we mu byiciro bitandukanye gusa ntiyerekane papa we.

Kuri iyi foto Babo yashyize hanze yari ahagaze hagati ya Papa we ndetse na Mama we.

Iyi foto yayiherekereje ubutumwa bugira buti: 'Ndanezerewe rwose kubona ababyeyi beza nkaba. Murakoze mama na papa!

Yakomeje agira ati:' Ibintu byose mfite nibintu byose ndimo, ndabikesha mwebwe babyeyi, Ntabwo nshobora kubishyura ikintu icyo ari cyo cyose mwankoreye mubuzima bwanjye bwose. Ariko ubu icyo nabishyura ni ukubabwira ngo 'Mwarakoze' kubintu byose kandi ndabashimira ko mwangize uwo ndiwe.

Ifoto ya babo ahagaze hagati ya se na Nyina.

 

Uyu mubyeyi we w'umugabo ni umudage n'aho nyina ni we munyaRwandakazi.



Source : https://yegob.rw/mbega-umukobwa-usa-na-se-umuhanzikazi-babo-yifashishije-ifoto-ahagaze-hagati-yababyeyi-be-yabatakagije-gusa-abantu-batunguwe-nukuntu-papa-we-ari-muremure-hafi-kureshya-na-dj-pius-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)