Mbirizi Eric agiye gutizwa mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda ijya ihangana na Rayon Sports muri Shampiyona - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbirizi Eric agiye gutizwa mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda ijya ihangana na Rayon Sports muri Shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba irimo gushaka uko yagabanya abakinnyi ifite, igiye gutiza Mbirizi Eric mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda.

Mu meshyi uyu mwaka ikipe ya Rayon Sports yashatse uko yatandukana na Mbirizi Eric ariko umutoza Yamen Zelfani abwira ubuyobozi ko ashaka kubanza akamureba gusa nawe yaje gusanga ntakintu afite cyatuma agumana uyu murundi.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Mbirizi Eric agiye gutizwa mu ikipe ya AS Kigali ndetse n'ibiganiro kugeza ubu bisa nk'ibirimo kugera ku musozo. Ikipe ya Rayon Sports izajya yishyura Mbirizi Eric igice maze na AS Kigali imwishyura andi, bivuze ko baragabanamo kabiri.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ifite abakinnyi 30 ariko amakuru ahari avuga ko gahunda ubuyobozi bufite ni uko bagomba kwandikisha abakinnyi 26 gusa hagasigara imyanya 4 yo kuzongeramo abandi mu kwezi kwa mbere. Abarimo Pascal ndetse na Patrick bazajyanwa mu ikipe y'abato ya Rayon Sports abandi batizwe mu yandi makipe.

 



Source : https://yegob.rw/mbirizi-eric-agiye-gutizwa-mu-ikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-ijya-ihangana-na-rayon-sports-muri-shampiyona/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)