Meddy yongeye kuba umuhanzi nyarwanda rukumbi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kumara amezi atandatu nta ndirimbo ashyira hanze-Aheruka gusohora 'Grateful'.

Imyaka irenga 18 ari mu muziki bituma hari abamufata nka nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda-Ariko akomeza gushyidika na The Ben, inshuti y'igihe kirekire.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, nibwo komite itegura ibi bihembo yatangaje urutonde rurambuye rw'abahataniye ibihembo.

Bigiye gutangwa hizihizwa imyaka 10 yabyo-Kandi hashimwa umusanzu byagize mu guteza imbere no gushyigikira abahanzi bo muri Afurika, yaba ababarizwa kuri uyu mugabane ndetse n'abandi bakorera umuziki ku migabane y'indi ariko bakomoka muri Afurika.

Komite itegura ibi bihembo ivuga ko 'iyi sabukuru y'imyaka 10 tugiye kwizihiza' ari 'ikimenyetso cy'uruhare rw'ibihembo rwa Afrimma mu muziki'.

Basobanura ko iyi myaka yabaye urugendo rwiza rwo guteza imbere umuziki n'abahanzi muri rusange, yaba abakizamuka, abamaze igihe, guhuriza hamwe abakunzi b'umuziki bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi n'abandi.

Mu kwizihiza iriya sabukuru, hazarebwa ku bihe by'ingenzi byaranze itangwa ry'ibi bihembo, kandi harebwe icyakomeza gukorwa mu guteza imbere abahanzi bo muri Afurika.

Ibi bihembo bizatangwa ku wa 17 Nzeri 2023 mu muhango ukomeye uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya Meyerson Symphony Center muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Meddy ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (Best Male East Africa) aho ahatanye na Lij Michael wo muri Ethiopia, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Mbosso, Harmonize na Diamond bo muri Tanzania, Single Dee wo muri Sudan y'Epfo, Nyashinski wo muri Kenya na Bien-Aime wo muri Kenya.

Icyiciro cy'umuhanzi w'umugabo wo mu Burengerazuba bwa Afurika [Best Male West Africa] gihatanyemo Adekunle Gold, Bnxn, Asake na Omah Lay bo muri Nigeria-Hari kandi King Promise na Black Sheriff bo muri Ghana, Santrinos Raphel wo muri Togo, Didi B wo muri Cote d'Ivoire na Tonton Pal wo muri Mali.

Icyiciro cy'umuhanzikazi wo mu Burengerazuba bwa Afurika [Best Male West Africa] harimo Ammarae na Gyakie bo muri Ghana, Ayra Starr, Tiwa Savage na Tems bo muri Nigeria, Josey wo muri Cote d'ivoire, Manamba Kante wo muri Guinea na Fatoumata Diawara wo muri Mali.

Costa Tich wo muri Afurika y'Epfo uherutse kwitaba Imana ibihangano bye bihatanye mu cyiciro cy'umugabo ukorera umuziki muri Afurika y'Amajyepfo [Best Male Southern Africa], aho ahatanye n'abarimo Dj Maphorisa, Macky2, Aka, Sjava, Han C, Dj Tarico, Musa Keys na Winky D.

Burna Boy, Rema, Davido, Wizkid, J Hus, Aya Nakamura, Libianca na Toby Nwigwe bahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi umuziki we warenze imipaka [Crossing Boundaries with Music Award].

Ni mu gihe Fally Ipupa, Aya Nakamura, Rema, Diamond, Asake, Burna Boy, Sooling na Davido bahataniye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka [Artist of the year].

Mu cyiciro cya album y'umwaka harimo Timeless ya Davido, Fountain Baby ya Ammarae, 5TH Dimension ya Stonebwoy, Ugcobo ya Nomfundo Moh, Boy Alone Deluxe ya Omah Lay, Work of Art ya Asake, London Ko ya Fatoumata Diawara na Mass Country ya Aka.

Mu 2022, Meddy nabwo yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wo mu Rwanda wahatanye muri ibi bihembo. N'ubwo nta nshuro n'imwe arabasha kugira icyo yegukanamo.

Mu 2021, ibi bihembo byahatanyemo Butera Knowless na The Ben ariko ntawabashije kugira icyo akuramo.

Mu 2022, Meddy yari mu cyiciro cy'abahanzi bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ahatanye na Eddy Kenzo, Sat B, Diamond, John Flog, Khaligraph Jones, Otile Brown na Rayvanny.

Kanda hano urebe urutonde rurambuye rw'abahataniye ibihembo bya Afrimma Awards 2023


Meddy yongeye kuba umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda washyizwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma


Mu 2022 nabwo Meddy yari ku rutonde rw'abanyamuziki bo muri Afurika bahataniye ibihembo bya Afrimma

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GRATEFUL' YA MEDDY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132899/meddy-yongeye-kuba-umuhanzi-nyarwanda-rukumbi-uhatanye-muri-afrimma-132899.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)