Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy, yahishuye ko nubwo nyina yitabye Imana ubu abayeho ubuzima uyu mubyeyi yahoze yifuza ko yabaho.
Ni mu butumwa Meddy yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ejo hashize tariki ya 14 Kanama 2023, umunsi yibutseho nyina wujuje umwaka yitabye Imana.
Mu magambo ye, Meddy yavuze ko ubuzima abayemo uyu, ubuzima bwo kwiyegurira Imana ari byo nyina yashakaga.
Ati "Uyu munsi mbayeho ubuzima yashakaga ko mbaho, ubuzima bwiyeguriye Imana. Gukurikirana ubushake bw'Imana mu buzima bwanjye. Ubuzima bwagurishijwe kuri Yesu."
Cyabukombe Alphonsine, nyina w'umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yitabye Imana azize uburwayi tariki ya 14 Kanama 2022 aho yaguye muri Kenya yari yaragiye kwivuriza.
Meddy muri 2019 abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko nyina ari umuntu wihangana kandi ugira urukundo, ngo ikintu kimwe akunda kumubwira ni ukudahagarika gusenga.
Ati "Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye. Ikintu cya mbere na nyuma akunda kumbwira, ni ukutazigera mpagarika gusenga.'
Ubu Meddy wakunzwe cyane mu ndirimbo z'urukundo zasanaga imitima ya benshi, ubu yahisemo kutazongera kuzikora ahubwo akazajya akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, biri no mu byo nyina yamwifurizaga kuba hafi y'Imana.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-yongeye-kugaruna-kuri-nyina-umaze-umwaka-yitabye-imana