Menya ibanga n'akamaro ko gukoresha tungurusumu mu buzima bwawe bwa buri munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri tungurusumu dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo :

  • Vitamini B6
  • Vitamini C
  • Umunyungugu wa Manganeze
  • Umunyungugu wa Seleniyumu
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • Ubutare bwa Fer
  • Umunyungugu wa potasiyumu
  • Umunyungugu wa Fosifore
  • Vitamini B1
  • Vitamini B2
  • Vitamini B3
  • Vitmini B5
  • Vitamini B9
  • Umunyungugu wa Zinc
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • Umunyungugu wa cuivre
  • Intungamubiri ya Allicin
  • nibindi....

Reka turebere hamwe rero akamaro ka tungurusumu :

1.Tungurusumu igabanya isukari mu mubiri :

Tungurusumu ishobora kugabanya isukari mu maraso cyane cyane ku bantu bafite uburwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ,iyi diyabete ni yo ikunze kurwarwa n'abantu benshi,ikaba irangwa no kuzamuka kw'igipimo cy'isukari mu maraso

2.Kurinda no gukomeza amagufa :

Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo gukomeza amagufa no kuyongerera umubyimba,bitewe na imyunyungugu iyirimo.

3.Kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso

Tungurusumu ishobora kugabanya ikanashyira ku murongo umuvuduko ukabije w'amaraso.

4.Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

Tungurusumu igabanya ibyago byo kurwara,cyane cyane iyo mu gifu.

5.Kugabanya ibyago byo kurwara umutima

Kurya tungurusumu bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima , kuko ifasha umubiri kugabanya ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli bishobora gupfukirana umutima no kuziba imitsi itwara amaraso.

6.Kubaka ubudahangarwa bw'umubiri

Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kubaka no kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri bikanatuma igira uruhare runini mu kuvura indwara z'ibicurane . ibi bikanatuma kandi igira ubushobozi nk'ubw'imiti ya antibiotic na antiviral .

7. Kurinda amaraso kwipfundika

Tungurusumu iri mu birinda amaraso kwipfundika,bityo bikagabanya ibyago byo kurwara stroke n'indwara z'umutima.

Mu buryo bwo kuboroherohereza,tubafitiye tungurusumu y'umwimerere,itunganyijwe mu buryo bw'ibinini,byoroshye kubibika no kubifata,ubikeneye watubariza kuri telefone igendanwa ya 0788572653,iyi nimero iri no kuri Whatsapp.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Menya-ibanga-n-akamaro-ko-gukoresha-tungurusumu-mu-buzima-bwawe-bwa-buri-munsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)