Menya impamvu abakiristu Gatolika benshi bita... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 15 Kanama 1982 ni bwo Bikiramariya yabonekeye abakobwa batatu icyarimwe bigaga mu ishuri ry'abakobwa ry'abihayimana ryashinzwe mu mwaka wa 1968. 

Icyo gihe bahawe ubutumwa bwari bugenewe isi ariko bwanaburiraga Abanyarwanda nk'uko byemezwa na Nathalie Mukamazimpaka umwe mu babonekewe na Bikiramariya.

Iyo akaba ariyo mpamvu ku munsi wa Asomusiyo abakiristu Gatolika bava mu bihugu bitandukanye bizihiriza Asomusiyo ku butaka Butatifu bwa Kibeho.


Abakobwa batatu ni bo bemejwe ko babonekewe na Bikira Mariya

Nathalie Mukamazimpaka, Alphonsine Mumureke na Marie Claire Mukangango babonekewe icyarimwe Kuri Asomusiyo 1982.

Bikiramariya yatangiye kubonekera abakobwa bigaga i Kibeho mu karere ka Nyaruguru tariki ya 28 Ugushyingo 1981, Nathalie Mukamazimpaka yarabonekewe ariko ababyumvise ntibabyemeraga icyo gihe yari afite imyaka 17.

Nyuma y'igihe muri Mutarama 1982 yabonekeye umunyeshuri witwaga Alphonsine Mumureke, uyu mwana niwe wari muto mu bemejwe ko babonekewe kuko yari afite imyaka 16. 

Tariki ya 2 Werurwe 1982 ni bwo uwitwa Mukangango Marie Claire wari mu bakobwa batotezaga abobonekerwa yabonekewe na Bikiramariya.

Tariki ya 15 Kanama 1982, Bikiramariya Nyina wa Jambo yaboneke abo bakobwa batatu icyarimwe abaha ubutumwa bwari bugenewe isi yose ariko by'umwihariko bwaburiraga abanyarwanda.

Umwe mu babonekewe ukomoka muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Nathalie Mukamazimpaka yavuze ko uburyo Bikiramariya yabonekemo bwari budasanzwe kuko yaragagaye ababaye ndetse arira abasaba gusengera Igihugu kubera amakuba kizahura nayo. 

Nubwo Kiliziya Gatolika itahise yemeza ayo mabonekerwa ariko yashyizeho komisiyo ishinzwe gusuzuma ibijyanye nayo ndetse hashyirwaho n'itsinda ry'Abaganga ryari riyobowe na Prof Ntahomvura Venant.

Iryo tsinda ryagombaga gusuzuma niba abavugaga ko babonekewe badafite ibibazo by'umurwayi bwo mutwe nkuko byemezwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ubu uri mu kiruhuko cy'izabukuru, icyo gihe akaba yari umwe mu bapadiri bashyizwe muri iyo komisiyo.

Nyuma y'imyaka 20 habayeho ibonekerwa, Kiliziya Gatolika yemeje ko abakobwa batatu mu barenga 30 bavugaga ko babonekewe ari bo babonekewe, Mgr Edouard Sinayobye Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu akaba n'umwanditsi avuga ko kwemeza ko abantu babonekewe bisaba kubisuzuma neza kuko hari ababwira ko babonekewe kandi batabwiwe akaba ariyo mpamvu kwemeza bisaba kugenzurwa na komisiyo zibikorana ubushobozi.

Mgr Smaragde Mbonyintege nawe avuga ko hari abavuga ko babonekewe ariko ntibemezwe agatanga urugero ko mu Gihugu cy'u Bufaransa abarenga 200 bavugaga ko babonekewe ariko umuntu umwe witwa Bernadette bikamezwa ko Lourdes ariwe wabonekewe wenyine. Musenyeri Mbonyintege anavuga ko mu Rwanda hari umusore witwa Segatashya wavuze ko yabonekerwaga ariko Kiliziya ntibyemeze.

Nathalie Mukamazimpaka avuga ko Bikiramariya yamubonekeye bwa nyuma anamusezeraho tariki ya 12 Mutarama 1994, icyo gihe yamubonekeye mu buryo busa nkubwo Asomusiyo yo mu 1982.Icyo gihe yamubwiye ko Igihugu kigiye guhura n'ijoro ry'icuraburundi ndetse akavuga ko Bikiramariya yamweretse ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mbere y'uko biba.

Kiliziya Gatolika yemeje ko abakobwa batatu babonekewe na Bikiramariya mu 2001.Kiliziya yemeje ko amabonekerwa yatangiye kuba tariki 15 Kanama 1982 kugeza 28 Ugushyingo 1989.

I Kibeho hakorerwa ingendo Nyobokamana ndetse Ku Ngoro ya Bikiramariya hahora urujya n'uruza rw'Abakirisitu Gatolika ndetse bamwe mu yandi madini bajya gusengerayo no kuvoma amazi y'iriba rya Bikiramariya.

Ariko Tariki ya 15 Kanama buri mwaka nibwo hagaragara abantu benshi bitabiriye urugendo Nyobokamana ku butaka Butagatifu bwa Kibeho kubera ko ariwo munsi Bikiramariya yatangiyeho ubutumwa bwari bugenewe abatuye isi yose.


Abakristo basaga ibihumbi 50 barimo abaturutse mu bihugu by'u Burayi bizihirije Asomusiyo i Kibeho

Abakiristu barenga ibihugu 50.000 batangiye kwizihiza Asomusiyo mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuwa 14 Kanama 2023.

Uyu mwaka i Kibeho hateraniye abasaga 50.000 baturutse mu bihugu bitandukanye bivugwa ko abagera ku bihumbi bitanu (5.000) baturutse mu gihugu cya Uganda.

Biteganyijwe ko urugendo Nyobokamana rwatangiriye mu masengesho arimo na Rozari Ntagatifu ndetse n'ishapule y'ububabare bwa Bikiramariya rusozwa n'Igitambo cya Misa giturwa na Mgr Celestin Hakizimana Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro.


Abitabiriye urugendo nyobokamana i Kibeho bavoma amazi ku iriba rya Bikira Mariya

Abakiristu bitabira urugendo Nyobokamana bavoma amazi Ku iriba rya Bikiramariya bahamya ko akiza indwara.


Imbaga y'Abakiristu barenga 50.000 bizihirije Asomusiyo i Kibeho mu karere ka Nyaruguru



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133180/menya-impamvu-abakiristu-gatolika-benshi-bitabira-kwizihiriza-asomusiyo-i-kibeho-133180.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)